AFERWAR – DUTERIMBERE ni ishyirahamwe ry’abari n’abategarugori b’impunzi z’abanyarwanda ry’abategarugori n’abari bari mu migabane inyuranye y’isi. Rifite icyicaro muri RDC. Rikaba ryarashinzwe mu mwaka 2003
Icyo ishyirahamwe rigamije.
- Gufasha abahohoterwa mu gihe cy’intambara cyane cyane abari n’abategarugori kugira ngo bashobore
- kwiyakira mubuzima barimo.
- Kurwanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, by’umwihariko guharanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori.
- Kubumbatira no gucengeza umuco nyarwanda kugira go utazibagirana.
- Kwihugura no kwiteza imbere mu ngeri zose no guharanira imibereho myiza y’umwari n’umutegarugori.
- Kungurana inama mubijyanye n’ubuzima.
BIMWE MU BIBAZO IMPUNZI ZO MU MASHYAMBA YA CONGO ZIHURA NA BYO MURI RUSANGE
- Ubukene bukabije burangwa no kubura ibiribwa, imyambaro, ibikoresho by’isuku nk’agasabune n’utuvuta two kwisiga.
- Kuvutswa uburenganzira bw’ibanze bwo kwiga kuko nta mpunzi yemerewe kwiga mu mashuri ya Leta ya Congo, nubwo zigerageza kwigira munsi y’igiti hari ikibazo cy’umutekano n’ibikoresho mfashanyigisho.
- Kubura imiti yo kwivuza kubera kubura ibiryo, ubukene bw’amafaranga, kuba kure y’amavuriro n’ibitaro, gutinya kujya kwivuriza mu migi ikomeye kubera umutekano wabo. Indwara zifata imyanya y’ubuhumekero, Malaria, n’indwara zimirire mibi nizo zihiganje zikaba ubu arizo zitera inkeke cyane.
- Kubura ubuhumuriza kubera guhora mu ntambara bityo bagahora ku nkeke yo kubarasaho.
- Iterabwoba ryo kubacyura kungufu mu Rwanda. Ibi bituma batabasha kwisuganya ngo barebe uko
bakwirwanaho kandi nta miryango yo gufasha abatishoboye ihari yo kubitaho
IBYIFUZO
Icyifuzo cy’ingenzi ni ugutaha mu gihugu cyabibarutse ariko mu mahoro. Kuri bo biraruta kwangara mu gihugu cy’amahanga aho kujya gufungirwa cg kwicirwa urubozo mu gihugu cyabo bagombye kugiramo uburenganzira busesuye. Barasaba kandi bagenzi babo babifitiye ubushobozi n’umutima utabara kubabera abavugizi ndetse no kubagoboka mu byo bakeneye by’ibanze nko kubafashisha imiti ndetse n’udukoresho tw’ishuri.