16/06/2021 : AFERWAR-DUTERIMBERE YIFATANYIJE MUBYISHIMO N’ABANA B’IMPUNZI BO MUMASHYAMBA YA KONGO KUMUNSI WAHARIWE UMWANA W’UMUNYAFURIKA

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

<< … Namwe muri abana nk’abandi, mwavutse nk’abandi nubwo mwavukiye ishyanga iyo mu mashyamba ya KONGO. Mama shenge muhumure muzabaho !! Ngayo amakayi, mukaze umurego mugire ubumenyi, ejo hazaza hanyu ndabarahiye hazaba heza. Amashyi ngo cakicaki….>>

IMG-20210615-WA0000

Uwo yari umuyobozi w’ISHYIRAHAMWE AFERWAR-DUTERIMBERE ubwo yari mumuhango wo gushyikiriza abana b’abanyeshuri b’impunzi z’abanyarwanda bari mumashyamba ya KONGO, imfashanyo y’amakayi bakusanyirijwe n’izindi mpunzi ziri hirya  no hino ku isi.

IMG-20210615-WA0002

Uyu Mubyeyi uyoboye ishyirahamwe ry’impunzi z’abari n’abategarugori AFERWAR-DUTERIMBERE, yakomeje asobanura inkomoko y’umunsi w’UMWANA w’UMUNYAFURIKA , arinako yabwiraga abo bana ko bakwiye gukomeza guharanira no gushishikarira kujijuka n’ubwo bwose babaho mubuzima bugoranye, ko akenshi abantu bagiye baba intwari mubihe byabo, burya babaga baraciye mubihe bikomeye.

IMG-20210425-WA0020

Nyakubahwa Présidente wa AFERWAR-DUTERIMBERE yasoje ijambo rye n’ubundi ashimira Abana n’Abarezi babo ubwitange bagira kugirango akanya kose babonye koye kuba imfabusa, dore ko ugereranyije n’uko impunzi zibayeho mubibazo by’intambara, amahirwe yo kwiga aba agerwa kumashyi.

Ni ubutwari bukomeye rero kubona agahenge kose kabonetse abana n’abarezi babo bagakoresha uko bikwiye bagakomeza kwiga.

IMG-20210405-WA0027

Umuhango wasojwe n’igikorwa cyo gusabana, Abana Ababyeyi n’abarezi babo basangirira hamwe agatobe k’ibitoki nuko byose bisozwa n’isengesho nk’uko n’ubundi ariryo ryari ryabanje.

IMG-20210425-WA0023

UWASIZE Marie Jeanne

DUTERIMBERE -Media

 

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *