AFERWAR -DUTERIMBERE : IMPURUZA/INTABAZA

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Mubyite uko mushaka icyingenzi nuko Ishyirahamwe ry’Abari n’abategarugori b’impunzi z’abanyarwanda AFERWAR-DUTERIMBERE turiho turatabaza, turabwira ushobora kutwumva wese, mbese turabwira umuhisi n’umugenzi, ibyo FPR-INKOTANYI ziriho zikorera impunzi z’abanyarwanda muri KIVU y’amajyaruguru, byumwihariko mu inkambi z’i KAZAROHO, MAJENGO na KIRAMA.

Mumaze iminsi mwumva kandi mukurikirana ibyuko abakongomani bo muri KIVU y’amajyaruguru babinyujije muri société civile yabo, bahamya kandi bemezako ingabo z’u Rwanda (RDF) zambutse umupaka zikaba ziri muri Congo zibica bigacika.

Ubu rero zatugezemo zirimo ziratwica umusubizo. Ubu nandika iyi nkuru zateye inkambi ya MAJENGO nyuma yo gutera no gutwika inkambi ya KAZAROHO. Umuntu wihishe hafi y’aho bateye amaze kuduterefona atubwirako yumvise abagore n’abana baboroga basaba imbabazi ngo boye kubica, ndetse akana bihishanye hamwe kumvise ijwi rya nyina. Ubwo niko ifuni irikuvuza ubuhuha.

Dore uko undi muntu anyandikiye ubutumwa kuri WhatsApp :
“ None rero Mpunzi z’abanyarwanda aho muri hose, namwe miryango irengera uburenganzira bwa kiremwa muntu, ndabasabye ngo mwumve iyi Mpuruza – iyi Ntabaza maze muhaguruke n’iyonka, mubwire isi yose uko ibintu bimeze. Ubu turugarijwe dufitiwe umujinya udasanzwe kuko, uwumvise izo Nkotanyi yazumvanye imvugo ko ntawe zizacyura ko uwo zizafata ari ukumwica. Tumaze kumenya ko kuva kuwambere wa PASIKA,12 zimaze gufata bose zabishe kandi zibica urubozo. (Kubaca umutwe cg kuwujonjanga n’agafuni).
Abasenga mudusengere, abadutabariza mugire vuba, n’abaturwanaho mutebuke tutarashira ariko lmana idukunda kimwe kandi ikaba ica imanza zitabera irahari. ”

Murakoze murakarama n’aho mukandi kanya mbabwira uko byifashe.

UWASIZE Marie Jeanne
Journaliste Aferwar- Duterimbere
Majengo près KIRAMA – BAMBO

 

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *