AFERWAR-DUTERIMBERE: 16 UKUBOZA 2017, DUHARANIRE TWESE KO UMWANA W’IMPUNZI ZO MU MAKAMBI YO MURI KONGO AKOMEZA KWIGA.

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Kugera kure siko gupfa, kdi Imana y’indushyi n’Imbabare ntabwo injya isinzira.

Bariho, bakomeje kubaho kandi bazabaho n’ubwo bwose umwanzi uhora abahiga ataboroheye.Mu ingeri zose z’ubuzima bakomeje kwirwanaho no kugaragaza ko bashoboye, kandi ko n’ubwo umwanzi yabacira akobo bahora bizeyeko ko Imana izabacira akanzu.

Iyo Mana barayizera kuko mubuzima bubi babayemo kandi bakirimo itigeze ibaba kure . Iyo urikumwe nabo mukiganiro cyawe ukitsa izina ryayo, bayikomera amashyi utararangiza maze bamwe bagira imvamutima hafi bagahita basesa urumeza.

Muri uko kwirwanaho rero, ibyo gutegurira urubyaro rwaho ejo hazaza heza ntibabisize inyuma. Bakora uko bashoboye agahenge kose babonye ntibagapfushe ubusa. Barapanga bagategura uko ibyo bibondo byabo byazajijuka.

Nshuti z’urubuga rwacu, ndababwiza ukuri bitari ibyo gushyashyariza ko aba bantu bafite imbaraga z’umutima zidasanzwe. Iyo ubagezemo (ndavuga iyo ugeze mu inkambi zabo) ,utangazwa n’ukuntu bakora ibishoboka byose ngo bahangane n’umugambi mubisha w’umwanzi ubahigira hasi kubura hejuru, wo kubatsemba no kugira injiji burundu ababakomokaho.

Dore ingero twatanga zigaragaza ubwitange bwabo mukurwanya ubujiji bw’abo bibarutse :

  • Iyo batewe n’umwanzi ntibashobora kumara ukwezi batarongera gutangiza amashuri mu inkambi nshya baba bamaze gushyiraho.
  • Ababyeyi (umugore n’umugabo ) barirya bakimara bakajya guca incuro bonyine , abana babo bose bakabohereza mu ishuri .
  • Ba barimu bitanga bakigisha abo bana ,kuberako batabona akanya gahagije ko guca incuro ( baba bafite nibura umunsi umwe wo guca incuro ), bariyemeza bagafata ubusabusa bagenerwa n’abo babyeyi kuri bwa busabusa nabo baba bavuye gucira incuro.
  • Ibi byose kandi babikora banubaka kandi batunganya aho baba, ari nako basiganwa no guhinga imyaka yera vuba kugirango barwanye Inzara mubihe bizaza.
  • Abarimu igihe cyose babonye ntibagipfusha ubusa, barwana iteka n’uko programme yaburi mwaka yarangira n’ubwo bwose kenshi nta na dokima (documents) zanyazo zihagije baba bafite.

 

Ikibabaje kdi giteye ubwoba muri ibyo byose, n’uko iyo imvura iguye ibyo kwiga biba birangiye. Ntagahema ntaburyo bwo kwikinga imvura bagira. Nubwo bitabaca intege , ntitwakwirengagiza ko ari kimwe mubibazo by’ingutu babahura nabyo.

Kubera iyo mpamvu, munyemerere mpunzi z’Abanyarwanda aho muri mumpande zose z’isi, mwebwe mwese dufatanije akababaro ko kuba turi ishyanga inyuma y’Urwatubyaye, tugire ubumwe ubu busharirira umwanzi , maze dukore iyo bwabaga nk’ukoko dusanzwe tubigenza, turebe uko twakemura nibura kiriya kibazo cy’imvura.

Ntabwo mvuzeko ikibazo cy’

– Amakaye n’amakaramu,

– Ibitabo by’imfasha nyigisho,

– Imbaho zo kwicaraho na Tableau noir,

– Amacaki n’ibindi…

byirengagizwa, ariko nk’umunyamakuru uherutse kubasura vuba , ndabahamiriza mbikuye kumutima ko kwigira ahatwikiriye bikenewe buburyo bwihutirwa. Ufite umutima utabara wese ndamwinginze ngo amfashe tubyumve vuba kandi tubyumvishe abandi.

IMG-20170807-WA0006

Nubwo bwose ikibazo kitakemuka burundu, ugereranije n’abana b’impunzi bakeneye ubwo bufasha, icyo mwakora (mwafashisha) cyaba ari ingira kamaro kandi cyakwandikwa mu mateka.

Umunyarwanda niwe wihoreye maze agira ati : << N’agato kava ku iguye >>.

Ngaho rero Mpunzi y’umunyarwanda aho uri hose, ba intwari kuri urwo rugamba, ba intwari kuri ubwo butabazi, amateka azakuvuga ibigwi.

Egera abandi kuri uyu wa 16 ukuboza 2017, fatanya na SOS Réfugiés (http://www.jamboasbl.com/activitesprojets/sos-refugies) uramire abo utazi ku isura (nyamara mwonse rimwe) kubera ibihe by’amatage n’intambara.

Reka ndangize mbabwira nti:

  • NTUKISHIMIRE GUSA KO URIHO, UZISHIMIRE KO HARI UWO WIGEZE GUFASHA KUBAHO.
  • UZISHIMIRE KANDI KO HARI UWO WAGABURIYE, KURUSHA UKO WISHIMIRA KO WARIYE UGAHAGA.

Murakoze murakarama.

Muzagire umunsi mukuru mwiza wa NOHELI n’UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2018.

INGABIRE  Marie Faustine

Duterimbere – Media.

Date: 10/12/2017

 

 

 

 

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *