ABANZE KURERARA AMABOKO: ABARI N’ABATEGARUGORI B’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA MURI RDC .
Bakunzi b’urubuga rwacu ntabwo twari duherukanye, reka mbanze mbasuhuze mbifuriza umwaka mushya muhire wa 2017. Uzababere uw’ishya n’ihirwe muzawuronkemo ibyiza byose mwifuza.
Ndizera kandi ko iminsi mikuru y’ impera z’umwaka n’itangira ry’umushya yababereye myiza.
Duherukana rero umwaka ushize tubaganirira ukuntu impunzi z’Abari n’Abategarugori muri RDC birwanaho ngo baticwa n’inzara n’indwara zituruka kumwanda, (Bahengera igihe habonetse agahenge ibitero bigabanutse bagahinga ibyera vuba byabaramira maze bagashaka n’uko baboha udusambi ngo batarara hasi).
http://aferwar-duterimbere.org/?p=652
Uyu munsi nateruye mu mutwe w’iyi nyandiko ngira nti << Abatarera amaboko… >>.
Kurera amaboko ni ukwigira umunebwe. Mukinyarwanda iyo umuntu akubwiye ngo sigaho kurera amaboko, aba akubwiye ngo sigaho kwigira inkora busa, haguruka ukore, kura amaboko mu mufuka.
Kuba batagira aho baba kubera intambara zaburigihe ntibibaca intege kabone nubwo ibyo bavunikiye bahinga babita byeze. Aho bageze iyo babonye agahenge barongera bagahinga.
Wakwibaza uti se batera imbuto bakuye he?
Hari imvugo mukinyarwanda yamamaye ngo << Imana iteza amapfa igatanga n’aho bahahira >>
Intambara ziraba zikabasiga iheru heru, ibyabo byose bakabita ibindi bigasahurwa cyangwa bigatwikwa bagasigarira aho buri buri. Imana bakunda kwiragiza muri byose, umunsi umwe Ikagira gutya Ikabagoborera AGAHENGE, intambara zigahosha, zikaba zituje.
Muri wamugambi wo kwirinda kurera amaboko bihutira kujya Guca inshuro, aho umwanzi ubahiga FRD/RDF (Inkotanyi) atari yabateranya n’Abenegihugu akoresheje imitwe yashinze nababwiye munkuru nabagejejeho ubushize, bakabakorera, nabo bakabahemba.
Icyo babonye rero bihutira kugishakamo imbuto yo gutera no kwikenura bashaka agasabune n’akenda.
Uko Guca inshuro kwamamaye mu mpunzi z’Abanyarwanda mu ijambo ngo ” KUJYA GUKORA IGIPORO ” Ntanumwe mubabaye impunzi muri RDC (Masisi, Ruchuru na karehe …) utazi iyi mvugo. Turacyabakorera ubushakashatsi ngo tumenye neza inkomoko y’iri Jambo.
Imirimo Abari n’Abategarugori bakunze gukora bari guca Inshuro ni :
– GUHINGA
– GUTERA INTABIRE
– GUSARURA
– KWIKORERA UMUSARURO
– KUBAGARA ,GUSUKIRA
– GUTONORA NO KWENGA IBITOKI…
Nimuri ubwo buryo Imana ibaha aho bazahahira nyuma y’intambara ziba zabatesheje ibyabo.
Ngiyo imwe mu mpamvu ikomeye ituma impunzi ziba muri RDC mwumva bavuga ngo Zirasenga cyane. Ibitangaza Imana ibakorera ntabwo ari inkuru mbarirano, ni ibintu biba bigaragarira amaso y’abantu.
Dore mu mafoto imwe mu mirimo abategarugori bakora iyo bagiye guca inshuro :




Murakoze murakagwira
UWASIZE Marie Jeanne
Duterimbere Média.