UMUCO NYARWANDA NK’UMURAGE WAGABYE AMASHAMI Y’UBUPFURA MUGUFATANYA CYANE CYANE MU BIKORWA BY’IMENA.
Kuva taliki ya 31/05/2014 habaho igikorwa cy’intangarugero mu rwego rwo gushakira amahoro abanyarwanda, ubwo abari abasikare ba FDLR biyemezaga kurambika intwaro hasi kubushake kugirango batange inda ya bukuru imbere y’ amahanga, berere imbuto y’ amahoro k’umwicanyi wabo w’ igihe kirekire cyane cyane muri RDC, guhera icyo igihe abo bashyize intwaro hasi n’imiryango yabo bakajyanwa mu makambi (WALUNGU, K ANYABAYONGA na KISANGANI) urugamba rw’ imibereho yabo ya buri munsi rwakomeje kubabera inzira y’ umusaraba kuko umwanzi w’amahoro ntiyigeze abaha agahenge ahubwo urugamba rwakomeje kuribo kubundi buryo bukakaye.
http://aferwar-duterimbere.org/?p=469
Mwibuke ibyabaye i Kanyabayonga taliki ya 25/08/2015. Hakurikijweho nkwicishwa inzara n’ inyota , kutavurwa, kongeraho n’umwanda kugirango hapfe benshi, n’abacitse kwicmu bacike intege bishore mu kanwa k’ intare ihora yasamye. Ubu i Kisangani bamaze imyaka ibiri irenga nta burezi buzwi bukorerwa abana ariko kubera umuco w’ubufatanye uturuka kuburere, abana babona uburezi bw’ibanze guhera mu kiburamwaka kugeza mu mwaka wagatandatu wa mashuri abanza. Nta burere bubi bwabameneramo kuko ababyeyi bababereye maso n’ubwo babaho muburyo bubabangamiye (Block imwe ibamo hagati y’imiryango irindwi cg icumi ugasangamo abantu 40 kugeza kuli 50 kandi babana neza mu bupfura bwakomeje kubaranga ndetse no gufashanya).
Muri ubwo buzima budakwiye kandi budashobotse, inshingano z’ababyeyi zikubye inshuro nyinshi cyane, ijisho ryabo rirushaho kureba kure cyane, mukubumbatira wa muco w’ ubupfura bwa Kinyarwanda ngo no mugihe cya NOWA abantu barashakanaga kandi izo ntama z’ uwiteka gusenga niyo ntwaro babanzaga imbere.

Ubu kwikiranura n’ Imana bafata amasakramentu yangombwa bari baravukijwe nk’ abakristu biri mubyo Imana yahabahereye. Taliki ya 06/11/2016 mu nkambi ya Kisangani habatijwe abana 41, hasezeranye imbere y’ Umusaserudoti imiryango 10 yari isanzwe ibana n’undi muryango wa cumi n’umwe w’umusore n’inkumi (aribo EMMANUEL NA ALINE), imbere y’Imana n’imbere y’ababyeyi aribyo guhesha ishema ababyeyi.
Ryari isomo kubabakurikira babagwa muntege bakabona ishusho nyiganano y’ubukwe nyarwanda uko bwagendaga; uko imisango yakurikiranaga nkuko byahoze kera mu Rwanda. Kuri uyu munsi rero agahinda ko kumitima ntikagombaga guherana abantu, mubukwe abantu birengagije byinshi bacya mu maso, ababyeyi baza bateze urugori kuko ari nako bitwa iwacu i Rwanda (abategarugori).
Abategarugori buri wese ahereye kucyo azi n’icyo yashobora bashyizeho buri wese umuganda kugirango ubukwe butangire kandi buhumuze amahoro kandi bugaragaremo n’isomo ku rubyiruko aho abenshi muri uru rubyiruko bapfushije ababyeyi babo kubera imyaka bamaze mu ntambara z’urudaca mu nzitane z’amashyamba ya Congo. Mu rubyiruko abenshi ni imfubyi, ariko mubupfura ababyeyi bakiriho muri rusange biyemeje kuba ababyeyi b’abana bose bahari batarobanuye kuko buri mfubyi bazi icyayigize yo.
INZIRA IMWE RUKUMBI IGANA KUMUNEZERO. HAHIRWA ABASANGIRA UMUBABARO BAKIRINDA KUBABAZANYA. IBI TWABYIFURIZA ABANYARWANDA BATATANIYE ISHYANGA KUBWAYA MATINDI Y’AMATAGE TUZIRANYEHO. MUJYE MUDUSABIRA NATWE TURABAZIRIKANA “UHORAHO ATURI HAFI”
Chantal NYIRANEZA
Duterimbere-media