RDC: IMPUNZI Z’ABARI N’ABATEGARUGORI ZANZE GUCIKA INTEGE, ZIKOMEJE KWIRWANAHO.
Umunyarwanda yarihoreye aca umugani ngo “IMINSI IYO IHUZE URAYIBA”
Ni muri urwo rwego Abari n’abategarugori b’impunzi z’abanyarwanda baba mu mashyamba ya Congo banze guheranwa n’ibibazo by’intambara bahoramo nuko bagafata ingamba zoguhangana n’icyemezo umwanzi ubahiga yafashe cyo kubicisha inzara no kubakenesha akoresheje ibitero abagabaho buri gihe.
Nubundi baravuga ngo “Utazi ubwenge ashima ubwe” umwanzi w’izi nzirakarengane FPR afatanije na zimwe mungabo za Congo FARDC hamwe n’imitwe yitwaje intwaro yashinze (Mayi Mayi SHEKA, MUTOMBOKI, Mayi Mayi MAZEMBE, CNRD …) yarahiriye kuzibuza amahwemo ariko nyine ibintu byose ntibigende uko abyifuza, ya MANA yo mu ijuru irengera abarengana ikabakoma munkokora,ibyo bapanze byose bikaba imfabusa, nuko bakaba baracogoye bakagenda ngo bakajya kwongera gupanga.
Nubwo rero impunzi ziba zatakarije ibyazo hafi yabyose muri ibyo bitero, ibyo ntibizica intege ahubwo bahengera umwanzi aguye agacuho bakirwanaho bagahinga ibyabaramira byera vuba vuba nk’IMBOGA,IBIJUMBA (amezi atatu ) … ubundi aho bakibanye neza n’abakongomani bakajya kubakorera bakabahemba kugirango babone uko babona udufaranga two kugura akunyu n’isanune.


Muri icyogihe kandi Umurengezi w’Inzirakarengane, Imana yo mu ijuru iba yahubanyije imigambi y’abo bagome, Abari n’Abategarugori bongera gutekereza gusasa neza kugirango muburyo bubashobokeye birinde indwara ziterwa n’umwanda. Muri urwo rwego ubushobozi bwabo bugarukira mugushaka uko baboha IBIRAGO byo gusasa ku URUTARA. Mu intambara uduhema two kwubaka no kwisasira abenshi baba baradutaye.
Reka nsoze nshimira Abababyeyi bakomeza kugaragaza ubutwari birwanaho bene aka kageni, mbabwira nti
<< mukomereze aho ntimugacibwe intege n’ubuzima bubi mubamo igihe kibi ntikizahoraho kuko nta joro ridaca kandi Iyabaremye yabarinze ikigihe cyose nta shiti izabatabara vuba >>
Sinarangiza kandi ntabwiye aba banzi b’imirara bo muri FPR Inkotanyi baduhigira hasi kubura hejuru ko bamenyako
<<IYAKAREMYE ARIYO IKAMENA >> Bityo niba baba muri iyi isi baziko umunsi umwe izarangira, basigeho gukomeza kwihambiraho imiba y’inkwi izabatwika umunsi ibyo bakoze byose bizaba byashizwe ahagatagara aho bakazahekenya amenyo ubuziraherezo.
Murakoze murakarama
UWASISE M.Jeanne
DUTERIMBERE-Media