TALIKI YA 17/12/2016: IGIKORWA CYA SOS RÉFUGIÉS CYO GUKUSANYA IMFASHANYO Y’ IMITI YA MALARIYA

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

IJAMBO RY’UMUYOBOZI WA AFERWAR-DUTERIMBERE

IMG-20160815-WA0000Bavandimwe nshuti bo muri SOS RÉFUGIÉS, hamwe n’abafatanya bikorwa banyu mudahwema gusenyera umugozi umwe mu migambi n’inshingano zanyu, tubanje kubaramutsa ni Mugire amahoro y’lmana Umusumba byose.

Nitwa MUKARUGOMWA Thacienne, ninjye muyobozi w’Ishyirahamwe ry’Impunzi z’Abanyarwanda z’Abari n’abategarugori, AFERWAR-DUTERIMBERE mumagambo ahinnye. Ndahamya ntibeshye ko mumaze kumenya neza iryo shyirahamwe, kubera ibikorwa by’ubutazi byinshi tumaze guhuriramo, navuga by’umwihariko:

  • Igikorwa cyo kugurira abana b’impunzi utu bottes( Noheli y’umwaka wa 2015).
  • Igikorwa cyo gukusanya imfashanyo y’Imiti (nanone by’umwihariko yagenewe abana b’impunzi z’Abanyarwanda bari muri RDC).

Rero kubw’ibyo mbere yo gukomeza kugira icyo mvuga mbanze mbashimire ko muri INTWALI!

<< Muragahorana ubutwari kurugamba rw’UBUTABAZI n’ UBUVUGIZI bw’abatagira kivurira mwiyemeje >>.

Bavandimwe, kubera umurava n’ubushobozi mufite bwo gukomanga henshi hashoboka, mutabariza abanyu bakirenganira mu mashyamba ya RDC, ubu muri iyi minsi bakaba bugarijwe n’indwara ya maraliya,  indwara ziterwa n’imirire mibi , iziterwa n’umwanda, kubera ko bamaze igihe kirenga umwaka umwanzi yarubuye umugambi we kubaburagiza no kubica, bityo bakaba barataye n’utwo bari batunze bacungiragaho, twongeye kubikubita imbere ngo mwongere murebe uko inshuti zanyu hamwe n’abandi mushobora kugeraho, ngo murebe uko mwatabaza Abagiraneza n’abandi bafite umutima utabara kongera kureba niba batakubita inzu ibipfunsi ngo barebe nibura ko baramira aba bana barikuzahazwa n’indwara ya malariya .

Bavandimwe, muzi mwese ukuntu ikibazo cya Marariya muri Afurika y’ibiyaga bigari giteye impungenge. Ndagirango mwumvise vuba aha ukuntu Leta ya RDC yatabarije abaturage bayo Moustiquaires zabuze, mbese ubona rwose igihugu cyahangayitse. Tekereza rero ukuntu Leta ihangayikishijwe n’abaturage bayo Malariya yibasiriye muri iyi minsi, bari mu mazu no mu nsisiro zabo, maze wiyumvishe uko ababa mu mashyamba batagira n’uko bamanika iyo moustiquaire birarira hasi buri buri bamerewe. Barababaje cyane rwose !!!

IMG-20151130-WA0012

Sinabona uko nababwira uko mpunzi z’Abanyarwanda ziri mu mashyamba ya RDC zimerewe muri ibi bihe, zirababaje cyane rwose. Iby’intambara mwumva kubitangazamakuru mukanabisoma ku  imbuga nkoranyambaga zose zisiga iheruheru izo ngorwa.

Abahazarira kurusha abandi ni abanyantege nke ; ABAKECURU n’ABASAZA, ABANA, ABARI n’ ABATEGARUGORI. Muri izi nzirakarengane abateye ishavu n’agahinda cyane dutabariza ni IBIBONDO by’inshuke birimo kuzahazwa no guhitanwa na Malariya.

IMG-20161023-WA0005 2

Ngaho rero impano ya Noheli y’uyu mwaka kandi yatubyarira umugisha ku Imana nibe iyo kugurira UMWANA w’IMPUNZI cure ya Malariya. Ndahamya ntashidikanya ko umuntu uribukore iki gikorwa umunsi umwe YEZU Kristu azamubwira ati

<< Ngwino mwana wanjye kuko narwaye ukansura, ukanamvuza >>.

Reka nsoze rero Bavandimwe mbifuriza NOHELI nziza n’UMWAKA MUSHYA MUHIRE , uzababere umwaka uwishya n’ihirwe no kurushaho kuba intwali mukuvugira abatagira kivurira no gutabariza abatagira gitabara.

Murakoze murakarama

MUKARUGOMWA Thacienne

 

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *