Imfashanyo ku mpunzi z’abari n’abategarugori mu mashyamba ya Congo

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Bavandimwe mpunzi z’abanyarwanda dusangiye ibibazo by’ubuhunzi, namwe Nshuti z’ishyirahamwe ryacu AFERWAR-DUTERIMBERE, tubanje kubasuhuza mugire amahoro y’Imana yo mugenga w’ibiriho byose.

Hari hashize agahe tutaganira kubera ibibazo by’intambara turimo hano muri RDC tumaze iminsi umwanzi yaratubujije amahwemo yakoresheje amayeri menshi ngo arebe ko impunzi yazimaraho ariko byabaye iby’ubusa turacyariho kandi turakomeye. Nubwo bwose atari yunamura icumu icyizere kiracyari cyose ko Imana yaturinze iyi myaka yose muri ubu buzima bubi vuba cyane ibyiza byose twifuza igiye kubitugezamo. Kubera izo ntambara maze kubabwira zakajije umurego, muri iyi minsi ubuzima bw’impunzi by’umwihariko ABANA, ABARI n’ABATEGARUGORI bwarushijeho kuba bubi cyane cyane ko byahuriranye n’igihe cy’imvura y’amahindu yo mukwezi kwa 4 n’ukwa 5 maze ibintu byose birononekara (birangirika) doreko ibyo umuntu atunze byose byahoraga kumutwe turimo guhunga.

Kubera iryo hunga, namwe murabyumva imirire nayo yabaye mibi kuko benshi bataye ibyo bari biyezereje nuko ibyo umwanzi adasahuye ngo abijyane agasiga abitwitse maze impunzi hamwe n’abenegihugu (ABAKONGOMANI) tugasigara twicirwa n’inzara iyo mu mashyamba.

Kubera iyo mvura niyo mirire mibi, abana barwaye impiswi na Marariya karahava. Aha mboneyeho kongera gushimira abavandimwe bo muri SOS RÉFUGIÉS n’inshuti zabo bahise batugoboka bakaduha inkunga y’imiti n’ubwo bwose yaguye mu maka (uburwayi bwari bwinshi ntiyageze hose) ariko hari icyo yakoze rwose kandi gishimishije (http://(http://aferwar-duterimbere.org/?p=579)

IMG-20161023-WA0005 IMG-20161023-WA0014

 

Muri iryo hunga kandi imyenda yaducikiyeho bikomeye kubera iyo mvura nababwiye haruguru. Abategarugori ubu rwose bambaye inshabari cg ubushwambagare bw’udutenge twacikaguritse. Aha ndagirango impunzi yanyuze INZIRA NDENDE Hano muri CONGO iribuka uko abategarugori babaga bameze icyo gihe! None rero bavandimwe mwebwe mwese musanzwe mutuzirikana, ndagirango rwose munyemerere mbasabe gutekereza kuri abo ba maman n’abana. Tuzi ko mutwumva kandi muduhoza kumutima.

Hari abakecuru bababaje cyane rwose, bakeneye agatenge ko gukinga kumubiri. Turasaba Imana ngo ibashoboze murebe ko nibura mwagira abo muramira kurusha abandi.

abakecuru

Muri rusange igipande cy’igitenge giciriritse kigura 4$. Ubwo nukuvuga ko umutegarugori umwe icyo gukenyera no kwitera (umukenyero n’umwitero) ni 8$.

  • Ese mwari muziko igitenge uretse no kuba ariwo mwambaro wo kurimbana no gukorana w’umutegarugori w’impunzi ari n’icyo kwiyorosa mu muryango iyo intambara zabaye nk’uku nguku? Uwabashije kugura ikiringiti mugihe cy’agahenge iyo intambara zadutse ntabwo abasha kugihungana kuko iyo cyanyagiwe kiba umuzigo (kiraremera) kuko kiba kijejeta amazi nuko umuntu agahitamo kugita agahebera urwaje agakiza amagara.
  • Igitenge nicyo cyonyine dufite nk’indezo .
  • Mugihe umwanzi aba aduteye adutunguye mwari muziko umuntu yiruka asakuma utwo ashoboye gutwara, asakumira mugitenge kugirango agire utwo atwara kandi agire vuba?

IMG-20161029-WA0005

IMG-20161029-WA0007

IMG-20161029-WA0004

IMG-20161029-WA0006

Mbese rwose mwabantu mwe mwabavandimwe mwe sinabona uko mbasobanurira akamaro k’igitenge mubuzima bw’impnzi! Ni kenshi cyane…

Bavandimwe, sinarangiza ntongeye kubashimira ukuntu mwatwitangiye maze igikorwa cyabereye OHIO  DARTON muri Leta zunze ubumwe z’AMERIKA  taliki ya 11  /04/2015 kigatuma abana bacu babona amacaki n’amakayi bakabasha kwiga. Abitanze mwese n’ababigizemo uruhari kugirango bitungane muri intwari mukwiye amashyi n’impundu…(https://www.youtube.com/watch?v=A_ByCvwcsK8)

Turazurikana kandi tunarashimira byimazeyo Intwari z’abagiraneza bo muri SOS RÉFUGIÉS n’inshuti zabo bateguye igikorwa cyabereye i Bruxelles mu BUBIRIGI taliki ya 19/12/2015 maze bakabonera abana bacu utubote two kwambara muri ibi byondo by’ayamashyamba y’inzitane (http://aferwar-duterimbere.org/?p=399), ndetse nk’uko nabivuze haruguru, bashoboye no kutubonera imiti y’ibanze yo guhashya icyorezo cy’impiswi na marariya byari bigiye kutumaraho urubyaro.

Namwe mwese mwagiye mwitanga muburyo bunyuranye bwaba ubw’ibitekerezo kugirango ishyirahamwe rikomeze rishinge imizi, bwaba ubw’ ibibikoresho bidufasha muri iri KORANABUHANGA, muri intwari turabashimiye.

Imana yo mugabyi w’inema azabe ariwe wenyine uzabahembera ineza mudahwema kutugirira.

Murakoze, murakarama.

MUKARUGOMWA Thacienne

Emai: info@aferwar-duterimbere.org

 

 

 

 

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *