ITARIKI YA 1 UGUSHYINGO MU MATEKA Y’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA MURI CONGO

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Kwibuka, cg kubika, cg kuyaga ni uburenganzira ku kiremwamuntu cyose. Kuri uyu munsi tariki 1 ugushyingo w’abatagatifu bose turagirango dusubize amaso inyuma twibuke hamwe ibyatubayeho nk’impunzi, abigeze kuba zo, imiryango yazo cg muri abo bose natwe bitagizeho ingaruka mbi.

Tudaciye kure reka turase ku ntego. Ku wa 1/11/1996 nibwo ingabo za Kagame APR zari zifatanyije n’iza Kabila zamishe urufaya r’wamasasu ku nkambi z’impunzi z’I Bukavu ahitwa INERA, KASHUSHA, ADI-KIVU, KABILA, KATANA…..nuko impunzi zigera kuri miliyoni zikwira imishwaro, benshi bo bahasiga ubuzima. Tubibutse ko izo nkambi ari zo zari zisigaye zitarasenywa kandi abo mu zindi zose zo muri Kivu y’amajyepfo usibye iya Tshimanga ari zo bari barahungiyemo ku buryo zarimo impunzi nyinshi cyane. Kuri uwo munsi imiryango yatakaje abayo benshi kuko abenshi bahatiwe gutaha, abandi baricwa, abandi bakiza amaguru berekeza iy’amashyamba .Imitungo yose yasigaye mu makambi, inkotanyi ziyiraramo zirihaza zirangije ziratwika! Muvandimwe wahaburiye icyo gihe uwawe cg ibyawe nk’imodoka cg amafaranga twifatanije nawe mukwibuka ako kababaro.

Kuri uyu munsi wa 1/11/2002 kandi hashize imyaka 12 ingabo za Joseph Kabila, FARDC zigose impunzi zari zarashyize intwaro hasi zikoranyirizwa mukigo cy’ingabo mu mugi i Kamina muri Katanga zigamije kuzicyura mu Rwanda ku ngufu. Icyo gitondo abari muri icyo kigo bose bakubiswe n’inkuba babyutse bagasanga bagoswe n’ingabo zirenga amabrigade 2 kandi bo nta ntwaro bari bafite kuko bari barazitanze ndetse zinatwikwa kumugaragaro i Kinshasa. Icyo gihe impunzi zari zimaze iminsi 9 zisaba Imana kuziba hafi, yarazumvishe koko zashoboye gufungura inzira, zikura mu menyo ya rubanda zinjira mu ishyamba ry’umutamenwa zirarisatura, kugeza aho zahoze muturere twa Goma na Bukavu. Birumvikana ko hari intwari zaguye muri icyo gikorwa cy’inyamibwa, ni yo mpamvu mbasabye mwese kubibuka no kubasabira ku mana.

Kuri uyu munsi rero AFERWAR-Duterimbere yifatanije n’abanyarwanda bose mu kwibuka ayo matariki kandi ibifurije Umunsi Mwiza w’Abatagatifu Bose. Urugaga rw’abari n’abategarugori AFERWAR- Duterimbere rusabye ko ejo tariki ya 2/11/2014 ku munsi wo kwibuka abitabye Imana mwasabira abaguye mu byabaye kuri ariya matariki 2 twavuze haruguru, ni ukuvuga isenywa ry’inkambi tariki 1/11/1996 no kurasirwa i Kamina tariki 1/11/2002.

IMG-20160726-WA0001

Murakoze kandi kuzirikana ubutwari bw’ingabo za FDLR zakomeje kurwanna ku mpunzi kugeza n’ubu.

Imana ibahe umugisha.

AFERWAR-Duterimbere

 

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *