ABARI B’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA BABA MURI CONGO HARI ICYO BABAZA MALALA Yousafzai

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

IMG-20160810-WA0003

Ubundi igihe cy’agahenge, izi nzirakarengane z’abana b’abakobwa b’impunzi z’Abanyarwanda baba mu mashyamba ya CONGO (Dore ko ntagihe cy’amahoro bigeze bagira kubera igikorwa cyo guhiga impunzi bukware gihoraho) biberagaho mu buzima bw’ishuri no gukora ibikorwa bibatunga nko guhinga… Ubundi nyuma y’amasomo n’iyo mirimo, i muhira Ababyeyi bagerageza bakabakusanya bakabanyuriramo ibyerekeye umuco Nyarwanda, bakanabatoza gusenga no kuzirikana ijambo ry’IMANA.

Ababyeyi bagerageza bakabakusanya bakabanyuriramo ibyerekeye umuco Nyarwanda
Ababyeyi bagerageza bakabakusanya bakabanyuriramo ibyerekeye umuco Nyarwanda

Amashuri ni ikintu cy’ingenzi impunzi z’abanyarwanda bitayeho bidasubirwaho kuko incabwenge ari nyinshi muri izo mpunzi nyine, bityo zo zizi agaciro ko kwiga, babaye nubundi abambere mu kwitangira urwo rubyiruko (sura urubuga rwacu www.Aferwar-Duterimbere.org urahasanga inkuru nyinshi zikubwira uko uburezi bwitaweho mu mpunzi z’Abanyarwanda).

IMG-20160810-WA0009

Muri iki gihe intambara zarushijeho, amashuri yabaye ahagaze none ubu bibereyeho mu buzima bwa BURACYA NTIBURIRA. Nubwo amashuri yahagaze kubera intambara, mu bushobozi bwabo aba bana bahorana akayihayiho cg inyota yo gushaka kumenya aho isi igeze bakagerageza gukurikira ibiyiberamo. Ni muri urwo rwego umwe muribo wari ugeze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye twaganiriye ku inkuru yasomye k’ urubuga nkoranyambaga rwa Facebook (dore ko ari umwe mu bari benshi b’impunzi z’abanyarwanda baba muri aya mashyamba bakurikirira kuri uru rubuga ibibera kuri iyi isi).

Malala
MALALA Yousafzai

Iyo nkuru yavugaga iby’uruzinduko rwa MALALA  Yousafzai wabaye ikirangirire mu guharanira uburenganzira bw’abana b’Abakobwa, uherutse mu karere k’ibiyaga bigari muri iyi minsi ishize aho yasuye n’u Rwanda. Yateruye ambwirako urwo ruzinduko mu karere kacu ubwarwo atari rubi, ariko ngo abona ko yibeshye cg yabeshywe aho yagombaga gusura nyirizina. Naramubajije ngo ansobanurire neza icyo ashatse kuvuga nuko akomeza ambwira ati:

<<Madame rwose dore Ubu mfite imyaka 21, namenye ubwenge nsanga mba muri ubu buzima bwo mu buhungiro, mbana na maman gusa, yambwiye ko papa yaguye mu nkambi ya Katare igihe bazisenyaga. Uyu munsi amasasu n’amabombe binyirirwaho nkirirwa niruka imisozi nkabura ishyikizo. Nyamara iyo urebye imyaka yanjye usanga iby’u Rwanda n’abahoze barutuye kera ntarabaho n’u Rwanda n’abarutuye ubu ntaho mpuriye nabyo. Hagati aho ndasanga arinjye na bagenzi bajye duhuje ikibazo uriya MALALA yagombaga gusura muri Kano karere. Ubu se iyo anyuraha ntiyari kujyana inkuru y’impamo uko akarengane k’ubana n’abari kameze hano muri aya mashyamba ya Congo? Dore imyaka 21 maze hano mu mashyamba nta mfashanyo y’abaterankunga yigeze iboneka yaba iy’amashuli, ubuvuzi ndetse no kubona aho umuntu arambika umusaya. Uyu MALALA yashoboraga kuvuza akamo mu bantu bihaye Imana cg abandi Bagiraneza bakamenya ko ikiremwamuntu cyatesesekeye muri ano mashyamba.

Madame rero ndagirango mwe mwandika muzatubwirire abashobora kugera kuri iriya Ntwari isi yose yemera bazamubwireko igihe yagendereraga akarere k’ibiyaga bigari yaciye cg yacishijwe kuruhande, ko atageze aho abo yagombaga kuvuganira bari>>.

Ngayo nguko, uyu mwari nabuze icyo musubiza mwemerera kuzagerageza kugeza kubandi igitekerezo cye. Abayoboye iyi isi, nasoza mbaburira mbibutsako agahinda n’amarira by’INZIRAKARENGANE bigera ku lMANA. Iyi MANA kandi nasanze umubare munini w’abatuye isi bayemera. Baramenye rero ubwo izaba ihagurukiye kurengera ABABUZE KIRENGERA igihe kirekire ntibazirushye basenga ay’AMATAKIRANGOYI, bagerageza kuyibutsa ibiterane bakoze bayishimira, hato itazababwira ngo hoshi mugende mwa BIVUME mwe sinigeze mbamenya.

Murakoze muragahorana lMANA yo Buhungiro bw’ lmbabare.

IMG-20160811-WA0000

Tine   INGABIRE

Duterimbere Media

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *