TUMUHAYE IMPUNDU … NIYONKWE!

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Nshuti zacu Bari Bategarugori duhurira kuri uru rubuga rwacu twisanzuriraho, tunejejwe no kubamenyesha ko mugenzi wacu mwabonye ejo bundi ku mafoto muri iyi nkuru twabagejejeho:  ABAGORE BATWITE BABA MUMASHYAMBA YA CONGO (RDC/DRC: MU MIMIBABARO N’INGORANE NYINSHI BABAMO, UBUZIMA BWABO BUBUNGWABUNGWA N’UBUBASHA BUDASANZWE) , yibarutse abana babiri b’ababungu. Ayiiiiiii Ayiiiii. Gusa ariko GATO yaje kwitaba Imana nyuma y’amasaha make avutse. GAKURU araho arakomeye we na Nyina bameze neza bari mubitangaza n’uburinzi bw’Imana.

Umubyeyi_aferwar

Nk’uko nari mbikomojeho kandi nk’uko nari nabibabwiye muri iriya nkuru, bwa BUBASHA BUDASANZWE nibwo bwikoreye i BITANGAZA kuko yabyariye mu ishyamba iyo yari yahungiye maze afashwa n’abategarugori bagenzi be n’ubu nibo bafasha umufasha we kumwitaho no kumumenyera igikwitiye umubyeyi, n’ubwo bwose biberaho mubukene.

Maman BUHINJA ni YONKWE kandi Babyeyi dukomeze dusure mugenzi wacu dushimire IMANA, dukomeze kandi kuyitura uyu Muryango.

IMANA IHE UMWANA GUKURA NEZA MU BWENGE NO MU GIHAGARARO.

UWASIZE  Marie Jeanne

Duterimbere – Media

 

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *