BAMEREWE BATE NYUMA Y’AHO BONGEYE KUBAGABAHO IBITERO?

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Abari n’Abategarugori b’impunzi z’Abanyarwanda bari muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, barakomeza gutakamba batabaza imiryango mpuzamahanga cyane cyane iyita ku lmpunzi n’iyita kuburenganzira bw’ikiremwa muntu ngo ihaguruke yite ku ikibazo cy’Akarengane impunzi z’Abanyarwanda by’umwihariko iz’ABARI, ABATEGARUGORI n’ABANA bakomeje kugirirwa muri iyi minsi intambara yo kubatsemba yashojwe na FARDC yinjijwemo rwihishwa Ingabo z’u Rwanda.

5

 

Igiteye agahinda n’akababaro gakomeye nuko ingabo z’umuryango w’Abibumbye MONUSCO nazo zabeshywe zikaba zarijanditse muri ibyo bikorwa by’urukozasoni, ahari aho ubwo amateka namara kugaragaza ukuri abasinye ibyemezo ngo ingabo za ONU zijye kurasa impunzi nabo bazavugango barasaba imbabazi ko bibeshye, doreko ariyo ntero yadutse muri ikigihe aho abayobozi b’ibihugu by’ibihangange badukanye imvugo yo kwipfushagiza ngo barasaba imbabazi z’ibyemezo bagiye bafata mubihe byashize bahubutse. Nyamara ntibaba barahubutse ahubwo baba barabikoze babigambiriye uyu munsi bakaba bariho bajijisha abantu.

4

Kubera rero iyo ntambara Ababyeyi bari bitungiwe n’isuka, ubu barikwicwa n’inzara mu mashyamba kuko imyaka bari barihingiye yose ubu yangiritse. Ubuzima bwarahagaze basigaye batunzwe n’induru y’amasasu abavuga hejuru ari nako ahitana bamwe muribo. Amabombe yaza Mortiers n’Amarokete y’indege za MONUSCO arimo gukuramo inda z’abagore, uretse n’umwenda wo kwambara ntibakigira n’agahema ko kwikinga imvura. Ibi bintu by’akarengane gakabije muri iki gihe bivugwako isi yateye imbere ku buryo ntagikorerwa ku isi kirara kitamenyekanye, birantera kwibaza impamvu ibitubaho bisa naho bitazwi kandi ntibyitabweho. Ese amakuru y’ibitubaho ntabwo agera hose ngo muri ONU ikibazo gisuzumwe gikemurwe? Cg twaragambaniwe kugeza muri iyo ONU?

6

Icyakorwa rero, nuko abashoboye gutabaza bose bahaguruka bakabwira amahanga iby’aka karengane, abantu nibahaguruke numva ngo iyo za Burayi barigaragambya, babikore bwangu babwire isi ko tucyibuka itsembatsemba ryose twakorewe muri iyi CONGO, ko tucyibuka ko twariye imizi y’ibiti mu mashyamba, kubera guhigwa n’abo badushumurije. Ababirokotse bari hanze y’iyi CONGO namwe mwabitakarijemo abanyu mwese, muhaguruke mwitinya ba mpatsibihugu, mwigaragambye mubwire abayoboye isi basigeho gukomeza gukora amahano yo kurimbura inzirakarengane. Abandi namwe mwabishobora murebe niba ntacyo mwafashisha nibura aba bana batagira kivurira.

2

Reka ndangize mbwira cg se nibutsa abantu bose cyane cyane abafata ibyemezo byo kwigiriza nkana ku inzirakarengane cg ababishyira mu bikorwa ko imiborogo y’INZIRAKARENGANE z’ABANA na BANYINA imanura uburakari bw’lMANA ikabahorera. Nibabona bibaye baramenye ntibazibuke ibitereko byasheshe.

MANA ituye ahatunganye uraturebane imbabazi zawe udukize umugome uvutsa IBIBONDO na ba NYINA ubuzima atabahaye.

UWASIZE   M. Jeanne

AFERWAR – DUTERIMBERE  Média

 

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *