AFERWAR-DUTERIMBERE yifurije abantu bose kugira umunsi mwiza w’UMWANA W’UMUNYAFURIKA.

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Kuri uyu munsi w’UMWANA W’UMUNYAFURIKA, AFERWAR-DUTERIMBERE irabaza ngo ninde waba MANDELA muri iki gihe ngo yitangire UMWANA W’UMUNYAFURIKA wo mu karere k’ibiyaga bigari doreko mu bihe bya none akarere kameze nka SOWETO yo mu gihe cya Mandela cg kakaba karushijeho.

june16

Ku italiki ya 16 Kamena 1976, abanyeshuli bo muri Afurika y’epfo i SOWETO bakoze imyigaragambyo baharanira uburenganzira bwabo, abantu bashinzwe umutekano barabarasa hapfa abana benshi. Uyu munsi ni umunsi wa konji mu gihugu hose bibuka ishyano bagushije iki gihe ku butegetsi bw’abazungu bwavanguraga amoko (apartheid). Uyu munsi wiswe uw’umwana w’umunyafurika.

IMG-20160616-WA0003

AFERWAR-Duterimbere iharanira imibereho myiza y’abari n’abategarugori b’impunzi z’abanyarwanda irizihiza uyu munsi ikangurira abantu baturiye akarere k’ibiyaga bigari ko umwana w’umunyafurika amerewe nabi. Ibi bigaragazwa cyane cyane uburyo impunzi z’abana ziba mu burasirazuba bwa Kongo zirirwa ziruka zisimbuka amasasu kandi zibaho nta muntu uzitaho igihe zatereranwe n’amahanga. Ese ko hashize imyaka 40 iri shyano ribaye mu gihugu cyo muri Afurika y’epfo byaba byarahaye isomo abatuye umugabane wa Afurika ngo bajye barengera abatishoboye nk’abana baba bakeneye urukundo, kwiga no kwigishwa imico myiza yo gukorera umugabane wabo wa Afurika? Ninde wazaba igitambo cya rubanda ruri guteseka mu karere k’ibiyaga bigari nkuko Nelson Mandela yemeye guhaguruka akarwanya akarengane kugeza bamufunze imyaka 27 yose yamaze ari muri gereza? Ni mugihe tugomba gukangurira abanyafurika bakibuka akarere k’ibiyaga bigari gakomeje kugira impunzi nyinshi zibaho mu buzima bubi bwica urubyiruko rwejo hazaza. Kandi dukeneye intwali nka Mandela zahagurukira rimwe zikarwanya aka karengane aho abantu bamwe babujijwe uruvugiro birirwa bicwa buri munsi. Abana bacu nta burere bwiza bazagira igihe bahora mu ntambara z’urudaca. Ntawatinya kuvugako ari indi apartheid yaje mu karere k’ibiyaga bigari. Ibi bisaba intwali zishize amanga ngo rubanda izashobore kwipakurura aka karengane gatuma umwana wo mu karere k’ibiyaga bigari adakura neza ngo nawe azagire icyo yimarira kandi acyimarire n’akarere avukamo.

IMG-20160616-WA0008

 

Bari n’abategarugori namwe nshuti za AFERWAR-Duterimbere musabwe gutanga umuganda wanyu mugushyigikira igikorwa cyose cyazatuma abana bacu basubirana agateka ka muntu nabo bakagira uburenganzira bw’ibanze bwa buri muntu aho gukomeza gutotezwa ubuzima bwabo bwose.

IMG-20160616-WA0007 IMG-20160616-WA0004

 

Mugire umunsi mwiza w’UMWANA W’UMUNYAFURIKA

MUKARUGOMWA Thacienne

UMUYOBOZI W’ISHYIRAHAMWE RY’ABARI N’ABATEGARUGORI B’IMPUNZI (AFERWAR – DUTERIMBERE)

 

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *