UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI W’ISHYIRAHAMWE AFERWAR-DUTERIMBERE KU MUNSI WAHARIWE ABABYEYI.

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Babyeyi bavandimwe uyumunsi taliki ya 08/05/2016 twongeye kwizihiza umunsi wahariwe Ababyeyi, umunsi twese ababyaye tugaheka, tukizihirwa no gushyira ingobyi i mugongo, dufata akanya tukazirikana agaciro kacu mu muryango ndetse muri sosiyete iyo ariyo yose.

Byumwihariko nk’abanyarwandakazi tuzi neza ko umubyeyi yubahwa agatinywa. Urugero nabaha nuko kuva kera mu muco wacu iyo umubyeyi yashakaga kubuza umwana we urugendo runaka yashakaga gukora byanze bikunze nyamara umubyeyi we abona atari ngobwa, nyuma yo kujya impaka ndende, umubyeyi yagiraga atya agatambika umweko we mu bikingi by’amarembo. Umwana iyo yabibonaga yumvaga ko kuwurenga ugatambuka ukagenda ari ukugendana umwaku cg umuvumo ko ntamahirwe nabusa umuntu yaba afite muri urwo rugendo, nuko agahita asubika urwo rugendo abitewe nuko hari ingero nyinshi z’ababirenzeho bikabagwa nabi.

Ubwo bubasha umubyeyi yibitsemo ntabwo abukoresha agambiriye ubugome, ahubwo abutunze nk’impano ya kibyeyi yiherewe na Rurema (Imana). Iyi mpano imutera ishema ry’ikirenga iyo abo yabyaye ndetse n’abo  atabyaye babimwubahira.

Bavandimwe, Babyeyi, mwebwe mwese mwahekeye namwe mugihekeye u Rwanda mwaba muri mu gihugu cg mu mahanga, murabona neza namwe ko hari Ababyeyi bizihije uyu munsi bari mu maganya n’agahinda kenshi batewe n’intambara zongeye kubadukaho bazira akarengane.

Abana barabapfira mu maboko kubera inzara (ibyo bihingiye intambara yarabibatesheje) n’imirire mibi no kurwara biturutse ku mwanda wo mu mashyamba y’inzitane ntibabone uko bivuza. Abandi baricwa n’amasasu (Abana na banyina), abandi barafatwa kungufu (abagore n’abakobwa)… Urugero rwahafi nuko ahitwa KODJO muri Groupement BWITO ingabo za CONGO zifatanije niza RDF zafashe kungufu abagore n’abakobwa bagera kuri makumyabiri (20). Umudamu umwe muribo arwariye mubitaro bya RUCURO. Naho mubitaro byo kuri paroisse BIRAMBIZO Groupement BUKOMBO, umuganga waho niwe watanga ubuhamya bw’umubyeyi wakuyemo inda kubera umugeri yatewe n’umusirikari wa FARDC wakagombye kumurinda. Naho ibyabereye muri village kanyatsi localité KATOBO Groupement KISIMBA ni agahoma munwa.

Mwirebere amafoto y’iyo mirambo y’inzirakarengane z’abana.

 Ibi ni ibyo kwamaganwa na buri wese kandi yivuye inyuma. Aya mahano yose maze kubabwira yabaye muri uku kwezi gushize kwa Kane 2016. Impunzi ziba zaracitse ku icumu ry’aba bicanyi ziba ziteye agahinda. Mwirebere namwe ku mafoto iz’ababyeyi uko ziba zimeze.

Utwenda n’indezo (lmpetso) z’abana baba barabitaye. Amasasu aravuga maze umubyeyi agafata umwana wenyine akiruka, yagera iyo ageze agatabarwa n’umuvandimwe nibura washoboye guhungana udutenge tubiri, akigomwa kamwe akakamuha agiriye impuwe icyo kibondo.

IMG-20160507-WA0001

IMG-20160507-WA0002

Ubwo buzima bavandimwe buragoye kandi burababaje niyo mpamvu ndangije mbisabira ngo Babyeyi mwebwe mwahetse mukaba muzi neza uko ikibondo cyitabwaho hamwe na Nyina musenge musabira izi mbabare kuko isi yazitereranye kandi n’uwagira ikindi yakora agikore, nagira umwe aramira muri aba azabihemberwa na NYIRIJURU.

IMG-20160506-WA0007 IMG-20160506-WA0005

Ndangije ntyo n’amarira n’agahinda ntewe n’ibyo byose mbabwiye ndiho ndebesha amaso yanjye.

Umunsi mwiza ku babyeyi mwese. Namwe Babyeyi muri mu mibabaro y’intambara mugire umunsi mwiza ntimugaheranwe n’agahinda, ntamvura idahita kandi IMANA NI KARUHURA, sinshidikanya ko yumva amaganya yanyu umunsi umwe muzahozwa.

IMG-20160428-WA0000-1 IMG-20160507-WA0016 IMG-20160507-WA0003 IMG-20160507-WA0000

MUKARUGOMWA  Thacienne,

Perezidante.

 

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *