PASIKA NZIZA, IKIMENYETSO NYAKURI GIHAMBAYE MU BUCUNGURWE BWACU UMUNSI W’IBYISHIMO N’UMUNEZERO

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Ntagushidikanya Kristu urumuri rw’amahanga YAZUTSE, muri wowe utarabaye imbata y’icyaha dufatanye ku bwimbabazi z’umucunguzi azukire mu mitima yacu, dusangire ibyishimo n’imbaga y’abemera Nyagasani n’urukundo rwe.

Niba uri mukaga humura Imana irakuzi n’impanvu kandi ije gutabara, niba wishimye ishimire muri Nyagasani kandi usangire ibyo byishimo nabo muri kumwe. Anga kugundira umutima, wikwibabariza ubusa umva ijwi rya Yezu umusange aguhumurize, ari guhamagara numwitaba uratuza.

Irinde gushavuza mugenzi wawe kandi twese twitwa abagenzi, icyo wifuza mu rugendo ko cyakubera cyiza ucyifurize abandi bagenzi maze mwese hamwe mwitabe iryo jwi ryuje impuhwe, urukundo n’ubugwaneza.

Impanvu y’ibyishimo byacu irahari; turi guhamya ibigwi by’umwami wacu Yezu Kristu, uhamagara abanyabyaha ngo abiyegereze, abakize ababere byose, asangiza umugati w’ubuzima abamwanga n’abamukunda Ati:

<<mwakire murye kandi munyweho mwese, ikimenyetso cy’isezerano  ry’urukundo ngiranye namwe n’umurage mwiza kubazabakomokaho, uwuhawe abyemera kandi abikwiye aronka ubuzima kandi azira ubucibwe n’urupfu>>.

pasika1

Ni kubwende bwe yemeye kutubabarizwa nkabanyabyaha kugirango ababyumva bakanabyemera bazaronke umukiro, abawanze baronke urupfu. Nyagasani ku musaraba wa tweretse isoko y’impuhwe zawe utwereka byimazeyo ko ariwo nzira y’umukiro, ko umwanzi wawo nta nzira ateze y’umukiro kandi ko abanzi bawo ntamurage bateze mu bwami bw’ingoma yawe.

pasika3

Uri umunyambabazi n’umunyampuhwe nkuko wabigaragarije Dismas Ku musaraba, nkuko utahwemye gusabira abishi bawe. Ikuzimu waciye ingoyi z’urupfu uturinda guheranwa narwo kugirango turonke umukiro, ku munsi wa gatatu ugaragaza umutsindo maze umubisha akorwa n’ikimwaro.

pasika2

HALLELUYA KRISTU YAZUTSE, HALLELUYA KRISTU YANESHEJE URUPFU, YAZUTSE NI UKURI NI MUZIMA YATSINZE ICYAHA N’URUPFU, MUMUHUNDE IBISINGIZO KUGERA MU BUSHORISHORI BW’IJURU NKUKO MARIA MADALENA ABIHAMYA EMWE N’ABIGISHWA BARABIHAMYA, N’INTUMWA ZIKABIHAMIRIZA, AHIRENGEYE IMPUNDU ZIVUGE URWUNGE MW’ISI NO MWIJURU! HALLELUA!

Chantal NYIRANEZA

Duterimbere-media

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *