UMUNSI W’ABARI N’ABATEGARUGORI KU MPUNZI ZO MURI ZAMBIYA

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

IMPUZI ZIBUMBUYE MW’ISHYITAHAMWE RY’ABARI N’BATEGARUGORI BO MUKARERE K’IBIYAGA BIGARI ,GRWAZ, ZIFATANYIJE N’ABAGENZI BAZO B’A BAZAMBIYA KWIZIHIZA UMUNSI MUKURU W’ABARI N’ABATEGARUGORI N’UBWO ZUGARIJWE N’IBYEMEZO BIGAYITSE BYO GUKURIRWAHO UBUHUNZI.

Mu gihe hizirizwaga umunsi mukuru w’abari n’abategarugori mu gihugu cya zambia naho, umutegarugori w’impunzi nawe ntiyaheranwe n’ubwigunge; ni muri urwo rwego impunzi z’abanyarwandakazi zibumbiye mu ishyirahamwe GRWAZ (Great Lakes Woman Refugees Association) zitabiriye ibyo birori, aho zerekanye ibikorwa bitandukanye byerekana ko impunzi y’umutegarugori nayo hari icyo ishoboye. Bakaba bahaye President wa Zambiya Edgar Lungu banamurika bimwe mubijyanye n’ibikorwa bakora bifite inkomoko mu karere k’ibiyaga bigari bitakorwaga n’abazambia, ariko abategarugori b’impunzi bakaba barateguye uburyo bwo gusangiza ubushobozi n’ubumenyi bw’ibyo bazi harimo kwenga umutobe w’ibitoki, gukora amategura, kwenga ikigage no guhinga amasaka ……

IMG-20160308-WA0005

Mu rwego rwo kwishimira imishinga n’ibitekerezo byindashyikirwa bw’iterambere ry’ubuzima bw’abari n’abategarugori bo muri Zambia bakomoka mu karere k’ibiyaga bigari, President Edgar Lungu yabasezeranyije ko azabasura by’umwihariko akazasura umushinga w’abari n’abategarugori aho bari kubaka inzu yikitegererezo yerekana uko wakoresha ibikoresho bisanzwe bihendutse usakaje amategura, kandi ukubakisha amatafari yarukarakara, nk’uko zisanzwe zubakwa mu bihugu baturutsemo.

IMG-20160308-WA0004

GRWAZ rero rikaba ari ishyirahamwe rikomeje kwerekana ko impunzi zishoboye, aho rikomeje kwerekana no gutanga urugero mu gushyira hamwe no gukundana kubiteza imbere buri wese,aho ari n’abategarugori bihaye inshinga no yokudasiga aho babaye uko bahasanze. N’ubwo bamwe muri bo bari mu bibazo byo kuba barambuwe ubuhungiro ariko nti bibuza izo ngorwa gukorera hamwe.

Ishyirahamwe GRWAZ ryari rikwiye kubera impunzi zose urugero rwo kudasiga aho bacumbikiwe uko bahasanze, ko bagomba kuhahindura kandi neza. Ibyo bikaba bitera ishyari abatishimiye imibanire myiza y’impunzi n’abaturage ba Zambia, ariyo mpamvu bakora ibishoboka byose ngo basubize inyuma iterambere rya GRWAZ mu buryo bwose.

Ntitwarangiza tutaburiye abagize ishyirahamwe rya GRWAZ ko bagomba kurinda ubusugire bw’ishyirahamwe ryabo.

VALENTINE MUKABARINDA LUSAKA, ZAMBIA.

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *