TALIKI YA 08/03/2016: UMUNSI MUKURU W’ABAGORE MU NSANGANYAMATSIKO NYAMUKURU IGIRA ITI “AVANCER PLUS VITE VERS L’EGALITE DES SEXES MURI CAMP BAUMA HO BYIFASHE BITE?”

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Abategarugori b’abanyarwandakazi babarizwa ubu muri camp Bauma i Kisangani aho bari kumwe n’imiryango yabo mu rwego rwo gushakira hamwe n’abagabo babo ndetse na basaza babo igisubizo kinyuze inzira y’amahoro aho barambitse intwaro hasi kubushake bakazishyira mu maboko ya communaute international ifatanije na SADC, kugirango bagirane ibiganiro  na leta y’igihugu cyabo kavukire y’u Rwanda byatuma nabo bazabona ku gasigisigi ko mu miryango yabo kaba kararokotse, haba mu Rwanda cg hanze kugirango ihumure rigaruke, guhigwa bukware bihagarare maze nabo bakabaho nk’abandi bantu, bakabona uburenganzira n’umudendezo bizira akarengane nkako bamazemo imyaka 24.

Ibirori byo kwizihiza umumsi w’abari n’abategarugori kw’isi hose hano muri camp Bauma byatangiye bibuka ibyababayeho hano muri CAMP BAUMA aho ku italiki ya 11/06/2015 muri iki kigo hari abagore batandukanijwe n’abagabo n’abana babo. Ku bwagaherere ndetse n’urubyaro kugeza uyu munsi abo bana bibana ndetse harimo n’abana bato cyane batagejeje no ku myaka 4 mu buzima butagira uburere bwa kibyeyi. Abategarugori bibukiranije uruhare rukomeye umubyeyi w’umugore agira muguha abana uburere shingiro kuko ngo umwana warerewe ku bibero bya nyina akurana ibyishimo, akarangwa n’impuhwe kugeza ashaje. Basangiye agahinda kuri uyu munsi w’ibyishimo ku bandi kw’isi bifatanije na bagenzi babo bari mu mashyamba ya Congo.  Muri make mbese kwari ukubazirikana, bazirikanye kandi abapfakazi n’imfubyi bari muri iyi camp Bauma batagira kivurira, izi imfubyi bagiye bazitoragura igihe ababyeyi bazo bagwaga hirya no hino. Icyo gihe abari abaturanyi ba banyakwigendera n’abari inshuti zabo ubu bubatse imiryango mishya akaba aribo bafite izo mfubyi.

ibiroriKisangani2

Baboneyo kandi umwanya wo kwibuka abavandimwe ba hano bari babahagarariye (KAYITESI YVONA na MUKABAYIRE JAQUELINE) batandukanijwe n’imiryango yabo batazi igihe  bazongera kubonana, none abana babo bakaba bari kubaho bupfubyi, cyane ko batazi n’ikintu cyabatandukanije wenda ngo bamenye nuwo batakira. Mu mvugo y’agahinda uhagarariye abo ababyeyi MUJAWAYEZU DANCILLA WUNGIRIJWE na MUSABYIMANA ESPERANCE basabye imbaga y’abari n’abategarugori kwihangana ntibaheranwe n’agahinda bati:

<<ntidufite aho twabaza ngo turenganurwe ariko amarira yacu agera mw’ijuru. Mu gihe abandi bari kwishima kuri uyu munsi, abavandimwe bacu bandi basigaye mu burasirazuba bwa Congo imihoro n’ amasasu birabagereye. Natwe hano turi inzara no gutotezwa bituriho, ariko abijuru barabibona, mugume ku rufatiro>> Bakomeje bati:

<<ONU ubu kuri uyu munsi imbajije nabibutsa ko abari kw’isi bose babyawe n’abagore, kandi ko nk’ababyeyi tuzi uko igise kiryana, kandi ko tubabazwa nabimwe. Birababaje rero kubona imbaga y’abantu bicwa bazira ubusa ariko tukababazwa cyane nuko n’ababica bananiwe gusubiza inkota mu rwubati, cyane ariko tukababazwa nuko abanyamaboko n’abanyabwenge babirebera. Ariko ku bw’impuhwe za kibyeyi zaranze kandi zikiranga umubyeyi w’umugore cyane w’umunyarwandakazi tugira tuti:

icyazana abo bose bagahinduka bakagira ubutwari bwo gusaba imbabazi bagenzi babo hakabaho ibiganiro ari nabyo twifuza maze aya mahano agahagarara maze umurage w’urukundo n’impuhwe za k’ibyeyi ukagaruka mu karere k’ibiyaga bigari, by’umwihariko mu Rwagasabo>>

ibiroriKisangani

Turasaba ababyeyi aho bari hose, cyane cyane abo duhuje igisekuru kutuzirikana no kuzirikana abacu aho bari hose, cyane cyane hano muri Congo.Tubasabye inkunga y’amasengesho kubw’uru rugamba aho ikibi kimye ingoma, ikiza kigahigishwa inkota maze kwibohoza bizagerweho icyarimwe n’uburinganire.

Tubifurije umunsi mwiza abari n’abategarugori aho muri kw’isi hose. Murakarama.

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *