IMANA ITI: “MWANA WANGE NGUHORA HAFI NTUTINYE GUHEKA UMUSARABA KUKO NKURI HAFI, UZAGWA NKUBYUTSE KANDI SINZIVUGURUZA, MBARI HAFI”

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Mana itanga abo wiremeye kuko wabaremeye kubaho ngo bagukorere, wowe mugenga wa byose, ku bw’urukundo udukunda waducunguje umwana wawe ngo umwemera wese ababarirwe ibyaha byose maze aronke ubugingo bw’iteka.

Tuziko uduhora hafi Mana yacu, tugusabye ngo uhindure imitima y’abagizi banabi banyotewe no gusesa amaraso y’inzira karengane. Ha abantu bose umutima wanga icyaha Roho Mutagatifu, abafashe kukumenya no kukumvira abatoze kugira urukundo n’ubugwaneza n’umutima w’impuhwe maze babe abaharanira amahoro.

Tukweretse by’umwihariko impunzi z’abanyarwanda ziri mu burasirazuba bwa Congo ndetse n’abaturage bicyo gihugu bari muri ako Karere bakomeje guhitanwa n’urwango rwateje intambara z’urudaca, ubu bugarijwe n’ingabo za Farao. Bose hamwe ubatabare, ubakure muri ako kaga barimo.
Dutabarije u Rwanda n’abanyarwanda b’imikemo guharanira amahoro, ubwumvikane n’ubwiyoroshye.

Wowe Mana uriho, uzahoraho utegeka iteka ryose .
AMEN.
Legio Maria-Kisangani.

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *