TWISUZUME MU BUGARUKIRAMANA BWACU MURI IBI BIHE BIKOMEYE, MAZE ROHO ZACU IZIHE GUTSINDA KUBERA KO TUYIRINGIRA.
Muri iki gihe mugarukire Imana Uhoraho ibabere umubyeyi, muyibere umuryango twese kandi tuzi kandi duhamya ko itigeze iba kure yacu ahubwo nitwe tujya kure yayo. Kubera imiruho kandi kubera ko tuziko Imana ariyo iruhura, bavandimwe twifuje ko twakongera gusangira ijambo ry’ Imana muri iki gihe cy’igisibo, kidusaba guhindura bigaragara no guhindura imyifatire (YOWELI 2:12-18).
Muve mu bitekerezo byanyu bidakwiye, mugaruke mu nzira z’uhoraho, mugaruke kw’isoko y’umukiro, muharanire gukorera umugisha ukomoka ku Mana kuko ariwo uzaramba kubera impuhwe iwutangira ubuntu itinda kurakara n’indahemuka kandi ntikunda guteza ibyago.
Bavandimwe duhora mubikomeye bimeze nk’igisibo gihoraho, kandi Imana yacu ntiyadutereranye kandi ntizanadutererana, ariko reka turebe igisibo gishimisha Imana (IZAYASI 58,6-12):
- Kubohora ingoyi z’akarengane
- Gusangira umugati wawe n’umushonji
- Gucumbikira abakene n’abatagira aho bikinga
- Wabona uwambaye ubusa ukamwambika
- Kutirengagiza na rimwe umuvandimwe wawe
Twisuzume wirebe nanjye nirebe. Reka duhinire aha n’aho ubutaha ariko tuzirikaneko Imana itadutereranye, kandi nk’abanyarwanda twayitakiye kenshi ntizadutererana, kandi izaduhuza maze iduhurize aho twayisabye kuko irunva (IVUGURURAMATEGEKO 8,1-20)
TUBIFURIJE KWITWARARIKA MURI IKiI GISIBO NO KWITEGURA PASIKA NZIZA, KURI TWESE IMANA IDUKOMEREZE MUKUYEMERA NO KUYIZERA. AMEN.