UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’ AFERWAR-DUTERIMBERE BWIFURIZA IMPUNZI ZOSE Z’ABANYARWANDA NOHELI NZIZA N’UMWAKA MUSHYA MUHIRE

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

 

Mpunzi z’Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi mwatataniye mu bihugu bitandukanye muri iyi isi ya Rurema,by’umwihariko mwebwe bari n’abategarugori turi kumwe muri AFERWAR -DUTERIMBERE , mugire amahoro.

Nejejwe no kubona aka kanya, ngo mbifurize NOHELI NZIZA n’UMWAKA MUSHYA MUHIRE wa 2016 mbikuye ku mutima Iyi Noheli n’izi mpera z’uyu mwaka urangiye ntabyishimo namba twese impunzi dufite kubera intambara abanzi bacu bongeye kudushoramo mu burasira zuba bwa CONGO bagira ngo badutsembere kutumara. Impamvu mvuze ko twese impunzi ntabyishimo namba dufite,nuko n’utari kuraswaho muri CONGO afiteyo umuvandimwe.Twese rero turababaye. Niyo mpamvu nshishikariza mbikuye kumutima Impunzi z’abari n’abategarugori aho ziri hose ku isi kuzirikana bagenzi babo ubu bari kurara rwa ntambi, mu mvura y’amagasa batagira n’agahema ko kwiyorosa.Muzirikane ibibondo bitagira icyo kwifubika,,abagore batwite ubu inda nyinshi zirikuvamo, tugasigara nta n’uburyo bwo kubitaho dufite, abakecuru n’abasaza bo barimo kugagarira aho bageze barimo guhunga, kubera umunaniro n’izabukuru ,maze umwanzi yasanga batarahuhuka murabizi ntajya agira lmbabazi, akabahuhurana umujinya, abica urubozo. Inkunga ikomeye bavandimwe kdi y’ibanze ni iy’ISENGESHO ibindi bikazaza nyuma.

Hari impamvu nyinshi zerekana koko ko aka karere kacu gakeneye gusengerwa :

  • Akarengane kagiriwe impunzi z’Abanyarwanda muri CONGO isi yose irebera kamaze igihe kirekire gihagije. Amateka y’ububasha n’ubuhangange bw’lmana yigaragaje kuva mu iremwa ry’isi kugeza ubu aratwereka ko IMANA yonyine ariyo ishobora gukuraho icyago cy’intambara cyokamye akarere k’ibiyaga bigari.
  • Ikindi ni uko iyo urebye uko icyo gihe cyose cyashize umwanzi ahiga bukware impunzi ntawe umukoma imbere, agakoresha ububasha bwe bwose ariko akaba atarashoboye kuzimaraho, ni ukuberako hari ubundi bubasha bukomeye bumubuza kurangiza uwo mugambi we mubisha.Ubwo bubasha rero namwe murabonako ntabundi uretse ubw’lMANA Rurema.

AFERWARPIC

Nagirango rero bavandimwe dusangiye gupfa no gukira aho muri mu bihugu binyuranye, mureke mbisabire ngo muri iri joro rya NOHELI muzazirikane izi mbabare ziri mu mashyamba ya CONGO muzitura Umwami YEZU watuvukiye,ngo ububasha bwe abe aribwo buzirindira, kandi bunakize akarere kose icyago cy’lntambara. Iryo sengesho nimuriture YEZU wavukiye mukavure ,YEZU wabaye lmpunzi akiri uruhinja,ntagushidikanya azaryumva, maze adusubize,akure icyago cy’intambara muri aka karere.

Sinarangiza ntashimiye abavandimwe bo muri SOS réfugiés hamwe n’abo bafatanije gutegura igikorwa cy’IMPUHWE cyiswe BOTTES Z’ABANA BO MU MASHYAMBA cyabereye i Buruseli, le 19 /12/2015 ,ndetse n’abacyitabiriye bose, mbabwira nti: Byonyine uguterana kwanyu ni ugutanga mpore ,no kwihanganisha bikomeye abo bana ntibagiwe kandi ko iki gikorwa kinabongerera icyizere gituma bamenya ko batazahora bababaye kandi batari bonyine.

IMG-20151209-WA0003

 

Mu minsi iri imbere tuzajyena umwanya wo gushimira by’umwihariko abo BANYAMPUHWE.

Mukomere rero, muzagire NOHELI NZIZA n’UMWAKA MUSHYA MUHIRE wa 2016.kuri mwe ku miryango yanyu, inshuti n’abavandimwe.

Murakoze. Tubaragije lmpuhwe n’urukundo by’lMANA.

Racy NYINAWANSHUTI Présidente Wa AFERWAR – Duterimbere

 

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *