NOHELI NZIZA CYANE

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Dore umunsi w’ibyishimo utagira uko usa n’umuneze w’inganzamarumbo. Ishime unezerwe Mubyeyi Bikiramariya wowe wakiriye Jambo urugero rw’abemera, uyu munsi ni uwawe Mubyeyi, wowe rugero rw’abiyoroshya.

Ntawabura kwishima Nyagasani Mana yacu kubera uyumunsi wahisemo ukatwoherereza umukiza ngo adukize icyaha. Dore impanvu y’urusobe rw’ibyishmo byacu, umuntu yaracumuye ntiwamuca umucira akanzu, umuha Umucunguzi, ishimwe n’ikuzo ni ibyawe, wikwiheba muntu wowe wari uhangayikishijwe n’ingoyi y’icyaha. Inkuru nziza yatashye iwacu ivugako Jambo Azanye Ijambo ry’agakiza, atangarije isi yose ko abanyabyaha bababariwe.

Ese umunsi nk’uyu wowe utari kumusanga utegereje iki? Witinya tera intambwe agusanganire, witinya kuko niwowe ashaka. Tambuka umusange, akiza umuntu umusanga wese ku buntu. Tumwegere turi benshi adukize, dore abanyabwenge bamuzaniye amaturo, zahabu, ububane na mane mane. Muture rero umutima wawe awuturemo, utecyereze ibiguteranya nawe byose uwo uriwe wese ubitere umugongo, tambuka umusange dore aryamye mu kavure.

Igana ba bashumba bumvise iyo nkuru nziza bagasiganwa bamusanga, ishakemo ubushake dore uyobowe n’inyenyeri iturutse iburasirazuba. Wimera nka Herodi wumvishije iyo nkuru ishimishije agashenguka umutima, reka iyo ntimba igushengura umutima wakire kandi utuze Kristu mu mutima wawe.

Mwakire ataguhungira kure nawe Misiri witegure kwakira Umukiza, winangira umutima dore Herodi yiteguye kwakira umukiza Umucunguzi. Dore mwategujwe na cyera ko mugomba gusiza utununga mudusize mutunoze, ibinogo mubisibe dore uwo Mukiza akunda umunyabyaha wanga ibyaha akemera kubivamo.

Ayiwe! igikuba cyiracitse nonese ko abana babahungu Herodi abamariye ku icumu? Nyagasani ntidukwiyeko wakwinjira mu mitima yacu ahubwo wohereze umubyeyi wawe agutegurire icumbi mu mitimayacu, uganzemo kuko ariwe buhungiro bwacu akaba n’ingoro igukwiye.

bby

Urahirwa Mubyeyi wowe wakiriye Jambo ukabana n’Imana amezi icyenda munda yawe wirinda icyaha. Ufite ibere ry’umukiro Mubyeyi natwe utwonse kuri ayo mashereka dusangire ibere n’Umukiza wacu. Udutwikirize igishura cyawe ducike burundu ku cyibi, dusange icyiza.

Urakarama Mubyeyi isabukuru nkiyi ingoma ibihumbi, ukwiye ibisingizo kw’isi no mw’ijuru ubuzira herezo. Murakarama.

Chantal NYIRANEZA

 

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *