IMIBABARO  INZIRA Y’IBYISHIMO  NYABYO

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

IMIBABARO INZIRA Y’IBYISHIMO NYABYO

Nimwicuze, nimwicuze, nimwicuze ni muhinduke mugarukire Imana. Abantu bagomba gusenga ubutitsa kandi ntaburyarya basabira isi kugirango ihinduke, kuko yugarijwe n’amakuba menshi. Umwana wa Mariya ntatana n’umubabaro, ntatana n’umusaraba.

Aya ni amwe mumagambo y’ubuhanuzi yumvikanye i KIBEHO mu Rwanda ubwo guhera mu 1981 kugeza 1989, umubyeyi Bikiramariya yahabonekeraga. Hari igihe nicara ngatekereza nkibaza niba abakina politiki na dipolomasi bagera ho bakabona neza ukuntu imbaga y’inzirakarengane itikirira mu mipangu yabo y’ibinyoma aho baba bicaye mu manama bakarara amajoro ngo bariho barashaka umuti w’ikibazo cy’intambara yadutse aha naha. Nyamara inama zikarangira yakoraga uko ashoboye ngo abeshye undi. Ese aba bantu iyo nibura Roho w’lmana abazamuyemo igitekerezo cyo kwihana, aba bantu batekereza kwicuza imigambi mibi baba barapangiye muri biriya byumba by’amanama?

Amakuba yugarije isi uyu Mubyeyi wo mu ijuru yavugaga mwese ndahamyako mutashidikanyako amenshi ari aturuka ku intambara z’urudaca ziri hirya no hino ku isi, aho akarere kacu k’ibiyaga bigari katasigaye. Ibyo muri aka karere byo, NYINA WA JAMBO yabivuzeho neza yereka abana yabonekeraga uko ishyano ryagwiriye u Rwanda ryari rimeze; maze abahishurira ko abazashakira ubuhungiro mu lmana, bakihana kandi  bagasenga, ntacyo bazaba, kabone nubwo bazaba bari mumenyo ya Rubamba. Umubyeyi BM yasabye abantu kwitoza kubaho mu mibabaro, bigomwa, bibabaza, basenga basabira n’abadasenga. Yakundaga kubwira abana yabonekeraga ati: Umwana wa Bikiramariya ntatana n’umusaraba”.

Ibintu by’imibabaro rero, n’uburyo lmana itwiyereka muri iyo mibabaro, sinaba nibeshye mvuzeko lmpunzi z’abanyarwanda tukiri mumashyamba yo muburasirazuba bwa Repubulika iharanira demukarasi ya Congo, tumaze kubibamo inzobere. Kuva badusenyeraho amakambi (1996) kugeza ubu, twabayeho ntakirengera, ntakivurira, ushatse wese yaba umuntu cg inyamaswa yo mu ishyamba, akatwica uko ashatse n’igihe ashakiye. Nyamara muri ubwo buzima ntawe uducira akari urutega, Imana yaraturinze abashakaga ko turimbuka tugashiraho birabananira. Amateka y’intambara zatubayeho muri aya mashyamba dore hashize imyaka hafi 20, ni maremare cyane.

Igihe cyarageze twerekana ko dushaka gutaha mu mahoro, dusaba n’amahanga ngo abidufashemo, biranga biba iby’ubusa, ahubwo abashyizwe mu makambi: KISANGANI ,KANYABAYONGA na WALUNGU murwego rwo kugaragaza ubushake bwiza twari dufite ko ibibazo bigomba kurangira munzira y’ubwumvikane n’amahoro, si ukubicisha inzara barasizora. Abari basigaye natwe twitegura kubasangayo batumishaho urusasu. None ubu intambara ibaye agaterera nzamba.

Ya Mana yadusezeranije ko nituyemerera tukabana nayo, imibabaro ntacyo izadutwara, yakomeje kutubahafi ntiyadutererana:

  • Nubwo tukimishwaho amasasu tukaba tukirimwo kwirukanka mumashyamba turacyariho kandi tuzabaho. lmbuto y’umugisha mugihe gito tugiye kuyisoroma kuri uyu mubabaro turimo none. Uyu mubabaro wacu ni igisubizo uratwereka ko turi munzira tugana aheza. kubantu b’iyi isi, ibi ntibahita babyumva, kuko ari imvugo y’lmana kandi bikaba bizwi neza ko iby’lMANA bisusira ibisazi abanyabwenge b’iyi isi. Abanyabwenge b’iyi isi baracyafite imyumvire ko isi igengwa n’abanyamaboko n’ibihangange. Uwabaremye akanayirema bamuteye umugongo. Abaduhiga rero mubimenye ntimuzatumaraho, kuko uko tubabaye tubisanisha niby’uwatubabarijwe twese namwe murimo, maze twe akatubabarira akaturinda akabadukiza, mutakwisubiraho akabarakarira. None dore igihe kirageze igiye kubahindukirana ibibasire murajya he?

Igihe cg umunsi ukuri kuzagaragara, banyirabayazana baka gahinda bazabura aho bakwirwa! Gusa mbaye mbakopeje: bazihutire gusaba imbabazi kuko Nyagasani Yezu ategeka ko zihita zitangwa kugirango hatagira uwivutsa kwigumira mubyishimo by’amahoro arambye we ubwe azaba yitangiye.

  • Ntabwo mvuga ibyo ntafitiye gihamya. Ziriya nkambi za KISANGANI, KANYABAYONGA n’a WALUNGU lMANA yazise lnkambi zigiye kugaragarizwamo ukuri (Camps de VERITE). Ejo bundi taliki ya 23 Kanama 2015 Martin kobler umukuru wa MONUSCO ari i KISANGANI imbere yizo nzirakarengane zicishijwe inzara igihe kirekire kugeza aho habonetse n’umupfu wayo, yabakuriye inzira kumurima ko ntabundi buryo bwo kubatunga bugihari, mbese ni nkaho yari ababwiye ngo basenge ayanyuma. Nawe urumva urwo rucantege uko ruremereye!

10366136_1495226934123033_265388892684375709_n

Ya MANA nakomeje kubabwira haruguru itajya iduhana mu mibabaro tubamo, yitegereje Kobler iramuseka cyane iramubwira iti:

 “Narakuremye ntiwandemye kandi mwese ndabazi kurusha uko mwiyizi kandi ninjye wabaremye. Ntabubasha wajyaga kubagiraho iyo bitaba biri muri gahunda zanjye.

Nuko taliki ya 05 Nzeli 2015 Yezu uri mu ISAKARAMENTU RITAGATIFU RY’UKARISTIYA ajya kubisurira abihaho ifunguro ridashira n’ikinyobwa kimara inyota ubuzira herezo. (Gushyira ho photo padiri azamuye inkongoro). N’ubundi yari asanzwe abagendera muri ubwo buryo ariko uwo munsi byari akarusho, kuko mu mihango y’ISAKARAMENTU rya BATISIMU n’UGUSHYINGIRWA yahabereye, ukongeraho ukuntu MUGISHA Faustin (umukuru wabo) wari umaze igihe kirekire afungiye aho batashoboraga kumugeraho cg ngo we aze kubasura, nawe Yezu yari yamuzanye ngo yifatanye n’lntamaze mubyishimo, byaberetse ko urwo ab ‘isi babacira atarirwo YEZU abacira.

Bavandinwe nwese mushaka ibitangaza n’ibimenyetso bibereka ubutorwe bw’ubu bwoko, muragirango muzemere habanje kuritagurika iminara ya hehe? y’ubuhe bwoko? ireshya ite ?

NYAGASANI   YEZU WOWE NYIRI IDIKOMERE BYATWOMOYE TURAMBYEMERA NI WOWE UHOZA ABABABAYE. UHARIRWE IKUZO N’ICYUBAHIRO.

Uwasize TUMUKUNDE Marie Jeanne.

Duterimbere Media.

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *