FATIMA : NTIBITUNGURANYE, lNTAMBARA MUBONA HIRYA HINO KU ISI , ZIFITE IMPAMVU.

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Nkuko biri muri gahunda za AFERWAR-DUTERIMBERE kuvuga ku UMUCO n’IYOBOKAMANA, abakunzi ba site Web yacu na page yacu ya facebook turabatangariza ko guhera uyu munsi igihe cyose bidukundiye tuzajya tubaganirira ku ijambo ry’Imana no kubagezaho amakuru ajyanye n’iyobokamana mu impunzi z’abanyarwanda aho ziri hose ku isi.

Birakwiye ko Abanyarwanda muri rusange tugaragariza Imana ko natwe twayitabye KARAME, kuko yatwikundiye ikohereza Umubyeyi BIKIRAMARIYA gusura u RWANDA,i KIBEHO. Inema yaje atuzaniye nizo zatumye impunzi zikiri mumashyamba ya CONGO zidapfira gushira nk’uko abazihigaga nubu bakizihiga babyifuzaga. Kandi koko urebye uko zahagurukiwe n’isi yose nta n’iyonka iba yarasigaye.

Karibu rero dusangire IJAMBO RY’IMANA.

Duhereye i FATIMA nkuko nateruye mbibabwira uyumunsi taliki ya 13/10/2015 Kiriziya Gatorika iribuka ku inshuro ya 98 BIKIRAMARIYA ahamirije isi ko koko yabonekeye abana batatu b’i FATIMA :

  • RUSIYA ( Lucie) icyogihe yari afite imyaka 10
  • YASENTA wari ufite imyaka 7
  • FRANSlSKO we yari afite imyaka 9 (aba bombi bari babyara ba Rusiya )

Babonekewe bwambere taliki ya 13/05/1917 ahagana sasita. kuva ubwo Umubyeyi B.Mariya akajya ababonekera buri talikibya 13 z’ukwezi kugeza kuya 13/10/1917 aribwo yabiyeretse bwanyuma muruhame, akanahamiriza isi ko koko yabonekeraga abo bana mugihe cy’amezi 6 yose, yerekana igitangaza cy’izuba ryikaragaga mukirere, ababihakanaga bose bagaheraho bakemera.

Gusa kubera ibintu byo gupinga ibyayo mabonekerwa byigaragaje hagati aho(Mbere yuko icyo gitangaza cy’izuba kiba) Rendez vous ya taliki ya 13/09/1917 abana ntibabashije kuyubahiriza kuberako bari babafunze ngo barimo kwihangishaho, ibyo byatumye Umubyeyi ababonekera taliki ya 19/09/1917.

Babiri muri abo bana bapfuye hashize igihe gito amabonekerwa yabo arangiye: FRANSISKO yapfuye taliki 04/04/1919 nkuko Umubyeyi B.MARIYA yari yarabimubwiye agira ati:

“Wa gahungu we ugomba gupfa vuba ukajya mu ijuru kandi umubiri wawe ukabora kuko ari Ikimenyetso cy’ABANYABYAHA BAGOMBA KWANGA IBYAHA BYABO”.

Naho YASENTA we yapfuye taliki 20/02/1920 kandi we yari yarahawe isezerano ko azapfa vuba ariko ko umurambo we utazabora kuko yari ikimenyetso cy’URUKUNDO.

Nyuma y’imyaka 18, nukuvuga taliki ya 12/09/1935, komisiyo y’abapadiri n’abaganga yasabye ko bataburura umurambo wa YASENTA basanga utaraboze. RUSIYA we yagombaga kwisazira kuko hari byinshi yagombaga kwigisha isi, ndetse afite n’ubutumwa yari yararagijwe nk’ibanga yagombaga gutangira igihe gikwiye. Yarize aba umubikira yapfuye taliki 13/02/2005 afite imyaka 98.

Ubwo butumwa bw’ibanga yabushyize mu inyandiko ihabwa abayobozi bakuru ba KIRIZIYA aribo UMWEPISCOPI we na PAPA.

Igice cy’ubwo butumwa cyahise gitangazwa ni icy’amagambo BIKIRAMARIYA yabwiye babana taliki ya 13/07/1917 amaze kubereka ibibera munyenga y’umuriro. Yagize ati “

Mumaze kwibonera umuriro ugibwamo n’abanyabyaha (Roho z’abanyabyaha) Nyagasani arashaka kubakiza babikesha UKWIYEGURIRA UMUTIMA WANJYE UTAGIRA INENGE. Dore bigiye kurushaho kumenyekana ku isi yose. Abantu nibakora ibyo ngiye kubabwira Roho nyinshi zizakizwa n’isi igire amahoro. lntambara igiye kurangira ariko kwigomeka ku  lmana nibidahagarara hazaza indi ikaze kuyirusha kungoma ya PAPA PIYO 11. Nimubona mu ijuru hatangaje urumuri rudasanzwe, muzamenye ko ari ikimenyetso cy’uko lmana igiye guhanira isi ibyaha byayo ikoresheje INTAMBARA, INZARA, n’ITOTEZWA RYA KIRIZIYA ndetse n’irya NYIRUBUTUNGANE PAPA uyihagarariye”.

Abana b’i FATIMA babonekewe intambara yambere y’isi (1914-1918) imeze nabi. Nkuko B.Mariya yabibabwiye , iyo ntambara yarangiye nyuma y’amezi make ibonekerwa ryanyuma ribaye.

Bavandimwe nakomeje kwibanda ku mateka ya FATIMA ariko sibyo naringamije cyane. Ahumbwo nashakaga kubasangiza ibi bintu bibiri by’ingenzi:

  1. Nifuzaga kwibutsa no gushishikariza abemera kandi bakiyambaza Umubyeyi BIKIRAMRIYA ko iyi isi yacu iri muri byabihe bikomeye, aho igomba guhanishwa INTAMBARA na biriya byose byavuzwe haruguru kubera ibyaha byayo. lntambara mwumva hirya hino ndetse bamwe batangiye gutekereza no kwandika ko iya gatatu y’isi ishobora kwaduka mubihe byavuba si gusa, kuko aho kugirango abatuye isi bahinduke bararushaho kugwa mubyaha by’indenga kamere. Ubu B.Mariya arikurugamba rukomeye (Bataille décisive) aho ahanganye na SEKIBI ishaka kumutwara abo yarazwe kumusaraba. Aratubwira rero ko lntwaro aduhaye kugirangogo tudatwarwa na Shitani (sekibi) ari ukwiyegurira UMUTIMA we UTAGIRA INENGE. Ngiyo intwaro ngubwo ubuhungiro ngiyo insinzi.
  2. Icyakabiri nashakaga kubasangiza ni icyerekeranye n’umubare 13 kuri bamwe ufatwa nk’umutera mwaku cyane cyane iyo taliki ya 13 ihuriranye no ku munsi wa Gatanu. Ababyumva gutya ni abo mugihugu cya sekibi. Abakristu babibona nk’abari kurugamba mubuzima bwabo bwa buri munsi. Ni IKIMENYETSO CY’UMUGISHA WERA KUGITI CY’UMURUHO. Kuwa GATANU niho Kristu yatsinze Shitani ruhenu igihe yadupfiraga kumusaraba. Uwo munsi ni uw’IBYAGO n’AMAHIRWE.

B.Mariya yafashe taliki ya 13 yaburi kwezi aba ariyo abonekeraho abana b’i Fatima, agirango tumubone nk’uje gukomeza umurimo w’intumwa wo kwirukana roho mbi no gutanga amahoro muri ibibihe turimo. Nyagasani YEZU yohereje bacumi nababiri mubutumwa, n’ubwo B.Mariya ari umwamikazi wabo, mubwiyoroshye bwe yishyira inyuma yabo akigira uwa 13 bitamubujije kuba wa mugore wajujubije Sekibi (intang 13,15), akazashyirwa amutsinze ruhenu (ibyahish 11,9-12). Umubare 13 umerera nabi abo mugihugu cya shitani ugatera Imbaraga z’umutsindo abari mugishura cy’umubyeyi B.Mariya, we ukangaranya abanzi nk’igitero kigabwe neza.

Nshuti bavandimwe reka ndangize mbamenyeshako Umubyeyi Bikiramariya ubwe yivugiye ko uyu munsi taliki ya 13 ukwakira(13/10) ari umunsi ISI YOSE YIBUMBIRA HAMWE KUGIRANGO IHONGERERE IBYAHA BYAYO.

Ngaho rero abo bishobokera mwese duhurire muri Rozari ya sasita z’amanywa buriwese ku amasaha yaho atuye twizihize Umubyeyi wacu dusabire igihugu cyacu n’akarere kirimo NYINA WA JAMBO ADUTSINDIRE AMASHITANI, kandi atwihere ubuhungiro mu MUMUTIMA WE UTAGIRA INENGE.

Mwamikazi wa Rozari Ntagatifu adusabire. Murakoze.

UWASIZE  TUMUKUNDE  Marie Jeanne

Duterimbere – Media

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *