ISENGESHO : IHURIRO RY’INYOTA Y’IMANA N’UWEMERA.

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Bavandimwe ntore z’lmana tumaze kumenyera guhurira kuri uru Rubuga tuganira ku ijambo ry’lmana, nongeye kubasuhuza ngira nti: <<Ubuntu n’imbabazi bituruka ku Umwami wacu YEZU Kristu bihorane namwe iteka ryose >>.

Ubushize twaganiriye amagambo atari menshi ariko mpamya ko ari ay’ingenzi tuvuga ku UKWEMERA.

Ndibuka ko hari aho twageze tuvuga ko:

  • Roho Mutagatifu ariwe utubuganizamo ukwemera, kabone n’ubwo umuntu aba agomba kubigiramo uruhare n’imbaraga ze zose, n’ubwenge bwe bwose.
  • Ahandi twavuzeko Ukwemera ari igisubizo gikwiriye cy’ubutore lmana iduha (uwo lmana itatoye ntimuha ukwemera hebe nagato ahubwo imunangira umutima akaba Nyagucibwa).
  • Twabonye kandi ko Ukwemera ari igisubizo umuntu aha lmana iyo imaze kumwimenyekanisha.

Niba Roho Mutagatifu ariwe uduha ukwemera, niba kandi ukwemera ari ubutorwe bw’lmana, kukaba kandi n’igisubizo duha lmana iyo imaze kutwigaragariz; iyo Roho, iyo Mana , duhurira he nayo ?

Bavandimwe dusangiye ukwemera muri KRISTU, izi nteruro ngiye kubagezaho nimurangiza kuzisoma no kuzisesengura neza, nta shiti muraza kwibonera neza aho hantu aho ariho:

  • lsengesho ni indoro ituje y’umutima cg Roho by’umuntu urangamiye ijuru haba mubyago cg mubyishimo.
  • lsengesho ry’umukristu ryunga (rihuza) nyiraryo na Kristu kandi ryisanzurira muri Kristu.
  • Amagambo tuvuga mu isengesho ava kuri Roho Mt no kuritwe ubwacu.
  • Gusenga ni ingabire y’lmana.
  • Isengesho ni ubumwe bw’abana b’lmana n’lmana ubwayo.
  • lgisubizo cy’isengesho tuba twavuze kigaragarira murugero rw’ukwemera kwacu.

Nukuvuga ko ukwemera kwacu gufite uruhare runini mugusubizwa kw’isengesho ryacu. Murumva rero bavandimwe ko koko ntagushidikanya mu ISENGESHO niho duhurira n’lmana. IMANA ihora ifite inyota yo kutwigarurira ngo tuve mubyaha, iradushakashaka iteka ngo idukure mububata bwa Shitani iduhe ubugingo yadusezeranije. Umuntu wamenye lmana nawe ahorana akayihayiho ko kuyitunganira, agahora yifuza iteka kuyibera indahemuka, mbese iteka ryose agahorana inyota yo kuyibera intungane.

Izi nyota rero, iy’lmana n’iya Muntu namwe murabona ko ntahandi zihurira uretse mu ISENGESHO. Iyo zahuye byanze bikunze igisubizo gishimisha impande zombi kiraboneka.

  • Aha nagiragango mwese mbararikire kwiyumvisha neza iby’ishimo umuntu aba afite iyo ari cg avuye mu isengesho yakoze neza abivanye ku mutima.
  • Mwongere mwiyumvishe nanone ukuntu umuntu ushavuye iyo amaze gutura lmana agahinda ke mu isengesho aba yumva aruhutse.
  • Mutekereze nanone ukuntu umuntu wihebye iyo arangije isengesho abonako hejuru y’ibimutera kwiheba, hari icyizere cy’ubundi bubasha bushobora guhindura amaganya, umubabaro no kwiheba mo IBYISHIMO.

Mu isengesho lmana nayo iharonkera Umutima umenetse uciye bugufi w’umuntu yiremeye, ufite inzara n’inyota by’UBUTUNGANE (ikintu gikomeye lmana itwifuzaho) maze ikabona aho ihera imwigarurira ,lkamuha inema zimufasha gukomera nubwo bwose aba ari umunyantege nke (Mt ; 26,40-41).

Bavandimwe mureke mbendekeye aha. Ndabararitse ubutaha tuzongere duhurire kuri uru Rubuga twongere tuganire kuri iyi ngingo.

Mbasezeranije ko nzayigarukaho, nibidushobokera nibwo nzasoza icyo nifuzaga kubasangiza kubyerekeranye n’isengesho. Nk’uko bisanzwe namwe muhawe urubuga ngo muduhe igitekerezo ku lngingo tuba twabaganirijeho, namwe mugire icyo mutwungura.

YEZU ati <<NANJYE NDABATUMYE>> Murakoze

Mugire YEZU na BIKIRAMARIYA.

UWASIZE  TUMUKUNDE Marie Jeanne

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *