ISENGESHO: ISANGANO RY’INYOTA Y’IMANA N’UWEMERA

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Bakristu, bavandimwe dusangiye ukwemera nongeye kubasuhuza mugire YEZU na BIKIRAMARIYA. Ubushize twatandukanye maze kubemerera ko tuzongera tukaganira ku: << Isengesho: lhuriro cg isangano ry’inyota y’lmana n’uwemera >> Uyu munsi rero ngarutse kuri iyi ngingo ngirango dusesengurire hamwe utuntu duke muri byinshi abantu bazi kubyerekeye isengesho. Mvuze duke kuko ibijyanye n’isengesho ntawabivuga byose ngo abirangize

Dushobora gusenga rero dukoresha:

  1. a) Isengesho rivugwa: Ni ukuvuga isengesho ryanditse riteguye. Urugero nka <<DAWE URI MU IJURU >>.
  2. b) Isengesho rizirikana: Ni ugusenga tuzamura ibitekerezo bizamuka mu mutima kubwacu dufashijwe na Roho Mutagatifu, igihe dusenga. Aha umukarisimatike arabyumva neza.
  3. c) Isengesho ryambaza: Ni indoro y’ukwemera irangamiye YEZU. Urugero ni kwumva ijambo ry’lmana utuje, guhanga amaso bucece ISAKARAMENTU Ritagatifu.

Bavandimwe, ndagirango mbamenyeshe kandi ko umuntu uzi neza agaciro k’isengesho agomba kurishyira muri gahunda ze. Ntabwo isengesho rihabwa umwanya uba usagutse kuri za gahunda   uba wapanze. lkindi kandi tumenyeko igihe dusenga tuba turi mu intambara ikomeye bityo tukaba dusabwa kwitegura kuri Roho no kumubiri igihe cyose bibaye ngombwa ko twinjira mugikorwa cyo gusenga.

Muri iyo ntambara tuba duhanganye:

  • lbitekerezo biba muri twe: Kuba watangiye gusenga wajya kumva ukumva watangiye kwizamuramo izindi ntekerezo.
  • lmiterere y’isi n’imitekereze yayo: ubundi usengesho rigomba gufatwa nk’iridafitanye isano n’isi bityo mbere mugusenga na nyuma yogusenga tukirinda kwibwirako ikiri ukuri ari igisuzumanywe ubwenge bwacu, kuko lmana ariyo NYAKURI.
  • kwibwirako isengesho ntacyo ryakumarira cg ko ntacyo ryakumariye. Aha ndagirango mbibutse ko hari ibintu bibiri bikomeye bituma umuntu ashobora guhugwa gusenga:
    • Ibigeragezo umuntu ahura nabyo (kwibwirako ibyakubayeho lmana isa naho yagutereranye ahari itakikwibuka)
    • Ibyaha dukora (kwibwirako ibyo wakoze ari amahano kugeza aho wumvako lmana  itakubabarira ukiburamo imbaraga zo kuyegera ngo uyitakambire).
  • Uburangare: Mu isengesho uburangare tugomba kubutsindisha ubwizige n’ubushishozi. Uburangare ntibukaduce intege.

Bavandimwe reka nsoze mbashishikariza gusenga kuko mu amateka y’lmana n’ibyo yaremye, byagaragaye ko umuntu usenga ariwe wenyine ucubya uburakari bw’lmana.

Murakoze ni aho ubutaha.

Uwasize Tumukunde Marie Jeanne

Duterimbere Media.

 

 

 

 

 

 

Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *