INTAMBARA YONGEYE KUDINDIZA UBUREZI MU MASHYAMBA YA KONGO
Ubwo mu minsi yashize twaberekaga uko aba bana biga bibagoye, nibura icyo gihe babaga bari mu tururi babaga biyubakiye, bakadusakaza amasashi, doreko nta mahema bigeze babona,Ubu noneho ngaba barimo kwigira munsi y’igiti nyuma yo kugabwaho ibitero n’ingabo za CONGO na RDF.
Barababaye cyane ariko barikumwe n’ababyeyi bazi gukomeza umutsi, ntibacike intege.Dore ubutwari bw’ababyeyi b’abategarugori bamenye rugikubita, ko umwanzi wabahejeje ishyanga afite umugambi wo kugira abana babo injiji, maze bafata iyambere mukwitabira kwigisha abana babo, kabone nubwo baba bari mu bihe bikomeye. Irebere nawe iryo shyamba bahungiyemo. Kubona ibyo kurya biragoye ariko bariyemeza bakabifatanya ni kurwanya ubujiji.
Duterimbere media